Nyagatare: Kutabona ‘Capitation grant’ ku gihe byatumye abakozi bamburwa

Bamwe mu bakozi bakoreye ku rwunge rw’amashuri rwa Kabare ruherereye mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bamuwe umushahara w’amezi abiri, bigatuma banasezera akazi.

Aba bakozi bavuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwababwiye ko impamvu yo kudahembwa ari uko amafaranga yunganira ishuri atangwa na Leta azwi nka ‘capitation grant’ yari ataraboneka.

Yamfashije Potien hamwe na mugenzi we bakoraga izamu, umwe iry’amanywa undi iry’ijoro. Avuga ko baje kwamburwa amafaranga yabo bituma bahitamo no gusezera ku kazi.

Yamfashije avuga ko hashize amezi hafi atanu basezeye akazi, ariko bakaba batishyurwa amafaranga yabo y’amezi abiri basigawemo babwirwa ko amafaranga yunganira ibigo by’amashuri mu burezi bw’abana no gukora imirimo itandukanye ku bigo atangwa na Leta bita ‘Capitation Grant’ ataraboneka.

Ati “Twarambuwe duhitamo gusezera akazi, mu mezi ane twishyuzaga bahise baduhamo abiri andi abiri n’ubu twarahebye. Ibaze abantu twasezeye mu kwezi kwa cumi (Ukwakira) n’ubu ngo Capitation ntiraboneka? Rwose mutubarize turababaye”.

Umuyobozi w’ishuri rya GS Kabare riherereye mu Murenge wa Rwempasha, Akarere ka Nyagatare, Twagiramariya Florence, avuga ko kuba hari abakozi ikigo kibereyemo umwenda byatewe n’uko nta mafaranga cyari gifite kubera ko amafaranga agenerwa amashuri azwi nka ‘Capitation Grant’ yari itaraboneka.

Yamfashije Potien avuga ko hashize amezi atanu asezeye akazi kubera kudahembwa
Yamfashije Potien avuga ko hashize amezi atanu asezeye akazi kubera kudahembwa

Avuga ko yasanze konti y’ishuri nta mafaranga ariho ariko ubu akaba yaramaze kuboneka, gusa imbogamizi ikaba ari uko atari yemererwa kugira icyo yakora kuri konti y’ishuri kuko ataremererwa gusinya, kuko ari bwo agihabwa inshingano zo kuyobora ikigo.

Icyakora yizeza ko bizakemuka vuba kuko arimo gushaka ibyangombwa bimuhesha uburenganzira bwo kubikuza kuri konti y’ishuri.

Agira ati “Ikibazo ndakizi naragisanze ariko konti y’ikigo nta mafaranga yari ariho habe na make. Ubu amafaranga yaraje ahubwo sindabona uko nyabikuza kuko sindaba umusinyateri ariko nabasabye imbabazi ndacyabirimo biraza gukemuka vuba”.

Avuga ko uretse abazamu n’abakora isuku, abatekera abanyeshuri ndetse na rwiyemezamirimo ugemurira ikigo ibiribwa batarishyurwa.

Ubusanzwe amafaranga yunganira ibigo by’amashuri atangwa na Leta bita Capitation Grant ni na yo avamo ayo kuvugurura inyubako, kugaburira abanyeshuri ku ishuri, guhemba abakozi b’ishuri n’ibindi.

Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare, avuga ko kuba abakozi b’ikigo cya GS Kabare batarahembwe byatewe n’uko uwari umuyobozi yasezeye ndetse n’ushinzwe umutungo umuyobozi mushya wagiyeyeo akaba atarakabona uburenganzira bwo bubikuza amafaranga.

Avuga ko Capitation Grant izira igihe kandi ibigo byose byamaze kuyibona.

Ubusanzwe itangwa mu byiciro bine, ukwezi ku Ukwakira, Ukuboza, Mata na Kamena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka