Nyagatare: Asubiye mu ishuri nyuma y’imyaka 30 arivuyemo

Cyarikora Rosette, umubyeyi w’imyaka 47 y’amavuko asubiye mu ishuri nyuma y’imyaka 30 atiga, ahubwo yita ku bana be batanu n’urugo rwe muri rusange ndetse akaba afite intego yo kwiga agasoza kaminuza.

Cyarikora Rosette
Cyarikora Rosette

Ku myaka 17 nibwo yashatse umugabo ababyeyi be bamukuye mu ishuri, kandi ngo nta n’amahitamo yo kwanga kuko Igihugu yavukiyemo umubyeyi yapfaga kuba yashimye inkwano, umukobwa we akamushyingira atagishijwe inama.

Avuga ko guhera kera yakundaga kwiga ndetse agahora abisaba umugabo we ariko ntibikunde, kubera ko yari afite inshingano zo kurera abana no kubashakira uko biga.

Ati “Nahoraga mbisaba umutware wanjye na we akanyereka ko byagorana mu gihe abana bacu bacyiga, ariko ambwira ko nibamara guherera uruhande rumwe nanjye nziga nkahora nibaza igihe bizagerera. Impamvu nakomeje kubyifuza ni uko nari umuhanga mu ishuri.”

Cyarikora ni umuyobozi wa Koperative Girubuzima ikorera mu Murenge wa Matimba, ikaba ikora ikanagurisha amavuta y’inka, ayo kurya n’ayo kwisiga.

Ibi nabyo ngo biri mu byatumye yifuza kongera gusubira ku ishuri atitaye ku myaka y’ubukure.

Agira ati “Ngenze mu mamurikagurisha menshi kandi abantu bakunze ibyo dukora, bakifuza ko mbasobanurira neza ariko nkagorwa n’ururimi simbashe gusobanurira neza umukiriya, byatumye mpitamo kwiga kugira ngo tubashe gucuruza kuko ubundi bambazaga ibyo ncuruza nkagarukira kuri Butter (Amavuta y’inka), ariko ninsoza nzaba nshobora gusobanurira neza abakiriya.”

Umwaka ushize nibwo umwana we w’umuhererezi yasoje amashuri yisumbuye, abandi bariga kaminuza ndetse harimo n’abazisoje.

Uyu mwaka w’amashuri utangiye nibwo Cyarikora Rosette yagiye kwiyandikisha gutangira kwiga kuri G.S Matimba, ubu ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ndetse ngo yiteguye kuzitwara neza mu kizamini gisoza ikiciro rusange.

Akigerayo ngo yatunguwe n’uburyo abarezi bamwishimiye harimo abo abyaye, ariko by’umwihariko abanyeshuri yigana nabo kuko ngo no mu ishuri abatoza ikinyabufura no gukora cyane kugira ngo bazatsinde.

Ati “Abana baranyishimiye kuko nababereye umubyeyi, usanga iyo mwarimu atari mu ishuri mbabuza gusakuza, mbagira inama mu buzima busanzwe kwitwara neza no gushyira umwete ku masomo twiga kugira ngo tuzatsinde. Abana barankunda cyane, ndinjira bati Aunt ( Mama wacu & Masenge) araje muceceke tutamusakuriza.”

Uyu ntiyagowe no gukuramo imikenyero akambara umwambaro w’ishuri, kuko yabifashe nk’ibisanzwe.

Afite intego yo gusoza amashuri yisumbuye na we agatunga impamyabumenyi (Diplome) nk’abandi bose, ndetse akanakomeza kaminuza akayisoza bityo bikazamworohera gukora neza ubucuruzi no kubwagurira mu bindi bihugu, kuko azaba abasha kuvuga indimi zikoreshwa mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Afite kandi intego yo kwiga icungamutungo kugira ngo azanabashe gucunga imitungo ya Koperative yabo, ndetse n’umutungo bazaba bagezeho kimwe n’uwe bwite utibagiwe n’uwa rubanda.

Ikindi ni ukwiga ikoranabuhanga, cyane mudasobwa akabasha kuyikoresha neza, mu masomo akunze cyane hakaba harimo imibare, indimi n’amateka.

Mu buzima bushya yatangiye ariko ngo hari aho ahura n’urucantege, aho hari abamubwira ko akuze adakwiye kwiga ariko nanone ngo hakaba n’abamukomeza, by’umwihariko akaba ashyigikirwa n’umuryango we, abana n’umugabo we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Imana imufashe azayasoze neza

Niyonzima Alfred yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Imana imufashe azayasoze neza

Niyonzima Alfred yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Uyu Mubyeyi yubahwe

Ty yanditse ku itariki ya: 17-10-2022  →  Musubize

mbanje kubasuhuza kwiga utitaye
kumyaka bituma nuwobaserereza ngarakuze atihe nibyiza guhaha ubumenyi ntibishira gahundayokwiga kwisonga murakoze

cloude hagenimana yanditse ku itariki ya: 16-10-2022  →  Musubize

Uyu mubyeyi yafashe icyemezo cyiza Kandi nareke kumva abamuca intege kuki ikiza nuko we n’Umuryango babyemeranya neza rero we nakore icyo yiyemeje Kandi yifuje kuva kera Kandi aracyari muto imyaka 47 nimike ntacike intege rwose tumuteye ingabo mubitugu

Ndahiro theogene yanditse ku itariki ya: 16-10-2022  →  Musubize

Ntabwo imyaka 3 ari myinshi,niyige ayirangize cyane ko intego afite isobanutse kandi yumvikana. Biragoye ariko birashoboka.

Frank yanditse ku itariki ya: 15-10-2022  →  Musubize

uburezi ku isonga guhaha ubumenyi ntibigira imyaka ngenderwaho.

NIYONZIMA Onesphore yanditse ku itariki ya: 15-10-2022  →  Musubize

Uyumubyeyi yafashe ikemezo kiza kuko kwiga sibigombera imyaka umuntu afite ahubwo bigomba kuba ufite intego.umubyeyi wacu agire amasomo meza,nitsinzi!!!

Ntezirizaza samuel yanditse ku itariki ya: 15-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka