Nyagatare: Abana bangana na 2% ntibarasubira ku ishuri

Ababyeyi mu Karere ka Nyagatare barasabwa kujya bohereza abana ku ishuri hakiri kare, kuko kubasibya no gutinda kubasubizayo bishobora kubaviramo guta ishuri.

Ababyeyi barasabwa kwihutira gusubiza abana ku ishuri
Ababyeyi barasabwa kwihutira gusubiza abana ku ishuri

Iki ni icyumweru cya gatatu amashuri afunguye imiryango ku biga mu ncuke, abanza n’ayisumbuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko mu byumweru bibiri bishize abana 6,000 bangana na 93% bari bataragaruka ku ishuri.

Nyuma yo kubona iki kibazo ngo hashyizweho ubukangurambaga bwiswe ‘Back to School’ (Garuka ku ishuri) buza busanga ubwa ‘Zero dropout’ (Nta mwana ugomba guta ishuri), ku buryo ubu ngo ku wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira 2022, abana bangana na 2% gusa aribo bari bataragaruka ku ishuri.

Asaba ababyeyi kujya bitegura hakiri kare mu gihe cy’igifungo kirekire bagashakira abana ibikoresho, aho kubyibuka ari uko amashuri yafunguye kuko bidindiza imyigire y’umwana, bikaba byanatuma ava mu ishuri burundu.

Ati “Haracyari ababyeyi batarumva akamaro ko kujyana umwana ku ishuri ku gihe, kuko twe tugira impungenge ko uko basiba ari benshi mu minsi iza bashobora guta ishuri. Ababyeyi bakwiye kumenya ko uko umwana asiba ariko atsindwa kandi bigatuma areka ishuri.”

Ubukangurambaga bwo kugarura abana ku mashuri burimo gukorwa ku bufatanye bw’inama y’Igihugu y’abagore, iy’urubyiruko ndetse n’abakorerabushake.

Kuri ubu ngo barimo gusanga abana benshi mu isoko bari kumwe n’ababyeyi babo, bakavuga ko bari babatwaje ibintu bagurisha cyangwa hari ibyo bari bagiye kubagurira bazajyana ku ishuri.

Umwaka w’amashuri ushize mu Karere ka Nyagatare habarurwaga abana 121 bari barataye ishuri, ndetse batanabashije kuboneka ngo bagarurwe.

Abenshi muri abo bana bata amashuri ngo bajya gukora imirimo mibi ivunanye, abandi bakajya mu buzererezi cyangwa mu kunywa ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka