Nyabihu: Begerejwe ishuri rizagabanya ingendo abana bakoraga
Abaturage bo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu barishimira kwegerezwa uburezi bw’amashuri y’inshuke n’amashuri abanza hagamijwe kurwanya ingendo abana bakora bagana ishuri no kurwanya ubuzererezi mu bana.

Ni nyuma y’uko muri uwo murenge hafunguwe ishuri ry’inshuke n’icyiciro cy’amashuri abanza ryitwa Christ the King Nursery and Primary School, rimaze umwaka ryigisha abana b’inshuke rikaba rigiye gutangiza amashuri abanza.
Ugirihirwe Alodie, Umuyobozi w’iryo shuri yavuze aho igitekerezo cyo kurishinga cyaturutse, nyuma yo kubona ko muri ako gace hafite icyuho cy’amashuri y’inshuke n’amashuri abanza, ibyo bikaba imbogamizi ku myigire y’abana bakora ingendo ndende bagana ishuri, bamwe bikabaviramo ubuzererezi.
Agira ati “Igitekerezo cy’iri shuri cyaturutse kuba nari nsanzwe ndi umurezi nk’umuntu ufite ubunararibonye bw’imyaka 19. Nagize igitekerezo cy’uko nakorohereza ababyeyi n’abana bahoraga bifuza ko bakwegerezwa ishuri, njye ubwange nshaka ahantu nafatanya na Leta kugira ngo abo bana babone ahantu bigira habegereye.

Akomeza agira ati “Hano mu Murenge wa Jenda ni hamwe mu gace katagiraga ishuri ry’inshuke, aho abana bahoraga bagenda bazerera batabasha kubona uko biga. Nta mashuri y’inshuke yari ahari iri ni ryo shuri ryonyine ry’inshuke rifasha abana kwigira hafi badakoze ingendo”.
Ababyeyi batuye muri uwo murenge wa Jenda, bavuga ko kuba babonye ishuri ari umugisha kuri bo, kuko abana babo bajyaga biga bibagoye kubera ingendo ndende bajyaga bakora, ndetse bamwe bikabaviramo kureka ishuri.
Majyambere Saidi ati “Iri shuri ni ingenzi bijyanye n’uko hano mu Murenge wa Jenda tutagiraga ishuri, abana bakoraga ingendo aho bajyaga kwiga za Mukamira ahantu bakoraga ibirometero byinshi, abandi bakareka ishuri, ibyo bikadindiza iterambere ry’umwana mu myigire”.
Akomeza ati “Ikindi gishimishije ni uko rigiye kwakira n’abana mu mashuri abanza, turaruhutse cyane nta mwana uzongera kuva mu ishuri kandi n’amafaranga y’ishuri ni make cyane. Twiteguye kwitanga tugafasha abarezi kugira ngo iterambere ry’abana bacu rirusheho kwiyongera”.

Uwimana Esperance ati “Inyungu muri iri shuri zatangiye kutugeraho, aho abana bacu barangije icyiciro cy’amashuri y’inshuke. Ntibagiraga aho biga aho birirwaga mu rugo, ariko ubu natwe twararuhutse kuko imirimo yacu tuyikora neza kuko tuba twizeye ko abana bacu bari ku ishuri kandi bafite umutekano”.
Akomeza agira ati “Turi abafatanyabikorwa beza cyane kuba twarazanye abana bacu, kandi twiteguye no kohereza abiga mu mashuri abanza. Ikizakenerwa cyose mu guteza imbere iri shuri twiteguye gutanga imbaraga zacu, kuko turuhutse ibibazo byinshi”.
Iryo shuri ryakira abana b’inshuke rigiye gutangiza n’icyiciro cy’amashuri abanza, hagamijwe gufasha uburezi mu murenge wa Jenda no mu duce tuwukikije. Ubu rikaba ryaraguye n’inyubako aho ryatangiriye ahantu hato, ariko kugeza ubu rikaba ryaramaze kubona aho rikorera hafite ubushobozi bwo kwakira abana basaga 500.
Ugirihirwe Alodie Umuyobozi w’iryo shuri, avuga ko mu nyubako nshya iryo shuri ritangiye gukoreramo harimo izari ishuri ryisumbuye ryaguzwe nyuma yo gufungwa na Minisiteri y’uburezi.
Ati “Ni ishuri rifite ibyumba 16 bishobora kwakira abana barenze 500, ryari ishuri ryisumbuye rifite amashami anyuranye. Buri mwana wese ahawe ikaze, ntawe tuzasubiza inyuma kandi twiteguye kurerera igihugu dutanga n’ireme ry’uburezi, ku buryo umwana uzajya asohoka muri iki kigo azajya aba afite ubumenyi buhagije buzamufasha gukomeza mu bindi byiciro by’amashuri”.

Iryo shuri rirateganya kwakira abana mu mwaka w’amashuri wa 2020, bo mu mashuri y’inshuke, n’abana baziga mu mashuri abanza kugera mu mwaka wa kane aho ubu rifite abana basaga 80 biga mu mashuri y’inshuke barimo 21 basoje icyo cyiciro ku itariki 28 Ugushyingo 2019.
Abana barangije amasomo y’icyiciro cy’amashuri y’inshuke ni abakiriwe baracikanwe n’amahirwe yo gutangirira igihe kubera kubura ishuri ribegereye aho bize mu gihe cy’umwaka umwe, bahabwa n’icyemezo kibemerera gutangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Ohereza igitekerezo
|
Ikikigo cyaziye igihe Imana ihe imbaraga Ugirihirwe kunoza inshingano ze
Aha! Ndabona ari byiza pe!.uyu mubyeyi agira ishyaka cyane m’ukurerera u Rwanda pe! Ndi umuhamya wabyo,kuko yambereye headteacher (umuyobozi) ubwo nari ndi umurezi kuri Nyabihu christian academy. Gusa namwifuriza ishya n’ihirwe atagize uwo ahutaza. Twese turerere u Rwatubyaye.