Nyabihu: Ababyeyi basanga gahunda ya 12YBE izarushaho kuzamura uburezi
Ababyeyi bo mu karere ka Nyabihu bavuga ko gahunda y’uburezi kuri bose yaje ikenewe kandi izarushaho kuzamura ireme ry’uburezi no guca ubujiji. Kuri ubu imibare igaragaza ko muri uyu mwaka mu karere ka Nyabihu hari amashuri 31 y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 yigamo abana barenga ibihumbi 13.
Uko imibare y’abagana amashuri abanza n’ayisumbuye yiyongereye cyane bitewe n’ingamba zafashwe ku buryo nta mwana ugejeje igihe cyo kwiga utiga, binajyana n’uko abacikiriza amashuri bagabanuka cyane.
Iyi gahunda yishimirwa n’ababyeyi mu karere ka Nyabihu, aho bavuga ko itandukanye cyane n’uburezi bwa kera hazamukaga umwana w’umuntu uzwi cyangwa wifite.

Ugirumurera Béatrice, ni umubyeyi utuye mu karere ka Nyabihu ufite abana babiri, umwe akaba agiye kurangiza amashuri yisumbuye undi akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye. Avuga ko bize gahunda y’uburezi bw’imyaka 9 iriho kikaba ari ikintu cyamufashije cyane bituma babasha kwiga neza.
N’ubwo yaje kubona ubushobozi umwe akamushakira irindi shuri aho biga barara ngo yimenyereze kubana n’abandi kandi bigane, azabashe gukora ikizamini cya Leta, uyu mubyeyi asanga gahunda y’uburezi kuri bose ari ntagereranywa.
Yongeraho ko kuri ubu umwana ufite ubwenge atabura uko yiga kuko byorohejwe bakigira Ubuntu, agasanga uburezi buriho ubungubu buzatuma benshi biga bakabasha kwizamura ndetse n’ubujiji bugacika burundu.

Umukecuru Sarah utuye mu murenge wa Mukamira avuga ko nta mwana ukicara mu rugo atiga yaba amashuri abanza, ayisumbuye se cyangwa imyuga bitewe n’ikigero cye. Yongera ho ko kuri ubu bitagombera kuba uzwi cyangwa ufite ubushobozi ngo umwana yige, ahubwo usanga umubyeyi yingingirwa kuzana umwana ngo yige, uburezi nk’ubu akavuga ko ari bwiza cyane kandi buzatuma ireme ry’uburezi rizamuka.
Nk’uko ushinzwe uburezi mu karere ka Nyabihu, Nkera David abivuga, muri aka karere abana bakomeje kugana ishuri mu buryo bushimishije ku buryo hari amashuri y’inshuke 43, abanza 89 n’amashuri yisumbuye 44.
Imibare itangazwa n’akarere ka Nyabihu igaragaza ko umwana 1% ariwe wataye ishuri umwaka ushize ugereranije n’umubare w’abanyeshuri bose, abenshi bikaba byaratewe n’uko ababyeyi babo bimukiye mu tundi turere cyangwa se bakagira ikibazo cy’uburwayi ntibarangize umwaka.
Binyuze muri iyi gahunda, ababyeyi bakaba bishimira impinduka nziza zagaragaye mu burezi kuko basanga yaravuguruye uburezi bwo mu Rwanda, bukarushaho kuzamuka kandi abana benshi bakiga, n’ababyeyi bakoroherezwa.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|