NUR: Hafi abanyeshuri 50 bashobora kuzabura impamyabumenyi Kubera kutagira amanota 70% mu cyongereza

Abanyanyeshuri 41 bitegura kurangiza muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, bashobora kutazabona impamyabumenyi zabo kuko batagize amanota 70% mu cyongereza mu mwaka wa mbere bizemo uru rurimi.

Mu nama y’abayobozi ba kaminuza yabaye tariki 7 Ukwakira 2011 ku kicaro gikuru y’iyi kaminuza i Huye, hafashwe icyemezo cy’uko abatsinzwe icyongereza bazabuzwa uburenganzira bwo guhabwa impamyabumenyi. Abo bireba cyane ni abari mu myaka ya nyuma.

Benshi mu barangije amasomo yabo bari kwitegura guhabwa impamyabumenyi zabo muri Gashyantare 2012.

Iki cyemezo kigaragara nk’igitunguye abo kireba, aba banyeshuri bavuga ko iri ari ihohoterwa bagirirwa n’abashyizeho iki cyemezo kuko amanota bagize mu cyongereza agaragaza ko batatsinzwe.

Gatoni Egide uri mu mwaka wa nyuma muri ‘Civil Engeneering’ washyizwe ku rutonde rw’abatsinzwe icyongereza avuga ko yatunguwe no kubwirwa ko atazahabwa impamyabumenyi ye kuko atagize amanota bifuza.

Gatoni mu ijwi ryuzuye uburakari ati: “Ntitwari kuba turi mu bibazo nk’ibi iyo baba baratumenyesheje kare ko tugomba gusubiramo ikizamini cy’icyongereza niba bavuga ko twagitsinzwe. Jye sinaherukaga kumenya amanota yanjye kuva ndangiza umwaka wa kabiri none ngiye gutanga igitabo nibwo bamenyesheje ko nta mpamyabumenyi nzabona.”

Gatoni yakomeje avuga ko imyaka yose yize muri iyi kaminuza yigaga mu cyongereza kandi ngo ntiyigeze agitsindwa ku bw’ibyo rero ngo ntiyumva impamvu bavuga ko nta cyongereza azi.

Gatoni ati: “ntibyumvikana uburyo twahawe ikizamini nkagira 62%, none ngo kuko ntagize 70% naratsinzwe, ibyo ntaho byabaye”.

Gatoni kimwe na bamwe muri bagenzi be bifuza ko iki cyemezo cyakurwaho bakabareka bagakora ikindi kizamini cyangwa bakamanura aya manota fatizo kuko n’abakoze icyo kizamini bakunda kwita icya EPLM mu mwaka w’2007 bahawe impamyabumenyi zabo ku manota 50%.

Umuyobozi w’ishuri ry’indimi rya Kaminuza, Ildephonse Kereni yagize ati: “Twashimangiye igitekerezo twari twaragize mu minsi ishize. Ni ibyago kubo ritangiriyeho kuko ni itegeko rireba abanyeshuri bose.”

Yongeyeho ati: “Aba banyeshuri bari bazi iyi gahunda kuko ababahagarariye bari bahuye n’uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi, Hon. Jean d’Arc Mujawamariya hamwe n’ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Uburezi bemeranywa ko umunyeshuri wese utaragize amanota 70% atazahabwa impamyabumenyi keretse basubiyemo ikizamini”.

Aha ubuyobozi bwa kaminuza bukaba butangaza ko aba banyeshuri bashobora kongera guhabwa amahirwe yo kongera bagakora ikizamini cy’icyongereza bitarenze tariki ya 25 z’Ukwakira.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka