Ntucikwe n’Ikiganiro ‘Ed-Tech’ kivuga ku guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda

Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, kirabageraho n’insanganyamatsiko igira iti "Guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda, Inzira y’iterambere rirambye".

Ed-Tech Monday, ni ikiganiro gitumirwamo abantu b’ingeri zitandukanye bitewe n’insanganyamatsiko yateguwe igomba kuganirwaho, kikanyura kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ndetse no ku murongo wa You Tube wa Kigali Today.

Ed-Tech Monday yo kuri uyu wa mbere, iravuga ku gushishikariza abagore n’abakobwa kwiga ibijyanye n’Ikoranabuhanga, muri iki gihe cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, uba ku itariki 8 Werurwe ya buri mwaka.

Abayoboye ikiganiro bazakira abazaba bifuza kugira ibyo bamenya byisumbuye, cyane cyane abagore n’abakobwa bari mu ikoranabuhanga.

Icyo kiganiro kizitabirwa n’abatumirwa barimo Angelos Munezero, umukozi muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Dr Christine Niyizamwiyitira, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu burezi mu kigo gishinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze mu Rwanda (REB).

Hazaba hari kandi Dominique Alongo, uwashinze akaba n’umuyobozi w’Umuryango ‘Imagine we Publishers’ uharanira guteza imbere umuco wo gusoma mu bana n’urubyiruko rw’u Rwanda, no guha ijambo abanditsi bato, ndetse na Olivier Umukura, uwashinze akaba n’Umuyobozi w’ikigo ‘Curious Ltd’.

Ababyeyi, abarezi, abanyeshuri, ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bakaba bararikiwe kuzakurikira icyo kiganiro cyo kuri uyu wa Mbere, aho bazasobanukirwa byinshi ku ngingo izaganirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka