Ntucikwe n’ikiganiro #EdTechMondays cyibanda ku ruhare rw’ubwenge buhangano mu guteza imbere uburezi

Ikiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, kiragaruka ku ruhare rw’Ubwenge Buhangano n’Ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi, nk’uko ari imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyize imbere yafasha mu myigishirize.

Ni ikiganiro gitegurwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kiba buri wa Mbere wa nyuma w’ukwezi, kigatambuka kuri KT Radio. Icy’uku kwezi kwa Gicurasi gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Ubwenge Buhangano (AI) n’Ikoranabuhanga Rigezweho mu Guteza Imbere Uburezi Bushingiye ku Makuru n’Ibyegeranyo”.

U Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwagura ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga no koroshya uburyo bwo kubigeraho, ubu rukaba rurimo kwimura icyerekezo kikava ku guhuza abantu n’ikoranabuhanga gusa, kikagana ku gukoresha ubwenge buhangano, ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho mu burezi, bikarushaho gutanga umusaruro.

Muri iki kiganiro, muraza kumva uko ubwenge buhangano burimo guhindura byihuse uburyo imyigire n’imyigishirize mu Rwanda byubatswe, aho ibikoresho byifashisha AI birimo gutuma habaho uburyo bushya bw’uburezi bwihariye kuri buri munyeshuri, bukora neza kandi bwihuta mu gutanga ibisubizo.

Ikoranabuhanga rigezweho ririmo ‘machine learning’, ‘learning analytics and automation’, ni igice cy’ingenzi mu gutanga integanyanyigisho, gufasha abarimu no gutegura gahunda z’uburezi bugera kurio bose.

Muri rusange, iki kiganiro kigaragaza intego nini Igihugu gifite, harimo ko gukoresha amakuru n’ikoranabuhanga bitareba gusa kuzamura ireme ry’uburezi, ahubwo no kubaka sisiteme y’uburezi y’ahazaza kandi ihuye n’intego z’u Rwanda, zo guteza imbere ubushobozi bw’abaturage, no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Abatumirwa baza kubafasha gusobanukirwa byinshi muri iki kiganiro ni Dr. Christine Niyizamwiyitira, umushakashatsi muri Kigali Collaboration Research Center, Dieudonné Uwimana, umuyobozi wa Mastery Hub of Rwanda na Vedaste Uwishema, ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze (REB).

Iki kiganiro kiratambuka kuri KT Radio no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today kuri uyu wa mbere, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) kugera saa moya (19:00).

Abarezi, ababyeyi, abanyeshuri n’abandi bashishikajwe no guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda murararitswe, ngo muze gukurikira iki kiganiro mwungukiramo byinshi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka