Ntucikwe n’ikiganiro ‘EdTech’ ku kamaro ko gutoza abana gusoma no kubara bakiri bato

Gutoza abana umuco wo gukunda gusoma no kubara bakiri bato, bibafasha kuzatsinda neza mu mashuri yose baziga mu buzima, no kuzagira imibereho myiza ijyana n’iterambere ry’ubukungu.

Gutoza abana kumenya gusoma no kubara bakiri bato, ni kimwe mu bizagarukwaho mu kiganiro ‘EdTech Monday’, kinyura kuri KT Radio, cyibanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu kuvugurura uburezi.

Ni ikiganiro kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya, ku itariki 27 Werurwe 2023, kikanyura kuri KT Radio, kuri Youtube ya Kigali Today no kuri Twitter, aho insanganyamatsiko igira iti “Kuvugurura gusoma no kubara binyuze mu buryo bwo kwigisha busanzwe n’ikoranabuhanga”.

Mu myaka 20 ishize, iterambere mu burezi muri Afurika ryarazamutse, by’umwihariko abajya mu mashuri abanza muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, biyongereye ku rugero rwa 99.9%.

N’ubwo hari iyo mibare y’abajya mu ishuri itangaje, ariko abana icyenda mu icumi muri Afurika bafite imyaka 10, ntibashobora gusoma no kumva ibyo basoma neza, kandi ubusanzwe umwana uri muri iyo myaka, aba ashobora gusoma no gukora imibare y’ibanze.

Gusoma no kubara ni ubumenyi bw’ibanze bukenewe mu kwiga, ariko no mu iterambere ry’ubukungu, kuko nk’uko bisonurwa na Mastercard Foundation, sosiyete izobereye cyane mu ikoranabuhanga muri Afurika, kuko ufite ubwo bumenyi bwo gusoma no kubara, n’ubwo atajya mu mashuri ahambaye, yakora n’ibindi bikorwa bigira uruhare mu kuzamura iterambere ry’ubukungu, nk’ubucuruzi n’ibindi.

Imibare itangwa na raporo ya Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko n’ubwo hagikenewe ingufu nyinshi mu kuzamura umuco wo gusoma muri Afurika, mu Rwanda by’umwiharuko umuco wo gusoma ugenda uzamuka. Mu 1991, abagera kuri 58% gusa, barengeje imyaka 15 nibo bari bazi gusoma. Mu 2018, uwo mubare wariyongereye ugeze kuri 73% .

Gahunda za Mastercard Foundation zo gukoresha ikoranabunga mu burezi mu mashuri abanza, ziza ziyongera kuri gahunda za Leta y’u Rwanda zo kwigisha gusoma, kubara no kuvuga guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu wa gatatu.

Gutoza abana gusoma no kubara bakiri bato ni ingenzi
Gutoza abana gusoma no kubara bakiri bato ni ingenzi

Izo gahunda za Leta zafashije n’abarimu kumenya imyigishirize myiza igezweho mu ikoranabuhanga, no kumenya uko bifasha mu buzima bwa buri munsi.

Abatumirwa mu kiganiro cyo ku wa mbere ni Consolatrice Byiringiro, wo muri sosiyete ya KLab, Karegeya Jean Marie Vianney, washinze ‘School nest’ na Uwajeneza Clement, Umuyobozi wa RwandaEQUIP.

Icyo kiganiro gikomeza gushimangira akamaro k’ikoranabuhanga mu burezi n’imyigishirize mu Rwanda, kikaba gikorwa buri wa mbere w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi. Giterwa inkunga na Mastercard Foundation ku bufatanye na Rwanda ICT Chamber.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka