Ntimucikwe n’ikiganiro EdTech kivuga ku burezi bw’umwana w’umukobwa mu ikoranabuhanga

EdTech yagarutse, aho kuri iyi nshuro impuguke mu by’ikoranabuhanga n’abashakashatsi, baza kuganira ku buryo abakobwa bashobora guteza imbere imyigire yabo binyuze mu ikoranabuhanga.

Igice cy’ikiganiro EdTech gitambuka kuri radiyo KT kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukwakira 2022, kiranagaruka ku munsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, uba buri mwaka ku ya 11 Ukwakira.

Uyu munsi mpuzamahanga ugamije gukangurira abantu kumenya ubusumbane bushingiye ku gitsina, abana b’abakobwa bahura nabwo ku isi. Kuri uwo munsi kandi, Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango bategura ibikorwa bitandukanye birimo n’ibiganiro ku bibazo bikibangamiye abakobwa, birimo nko kubashyingira bakiri bato, ihohoterwa rikorerwa abagore, uburenganzira bwo kwiga n’ibindi.

Hamwe n’ibyo bibazo byose, ikiganiro EdTech cy’uyu munsi kiribanda ku buryo bwo guhangana nabyo, mu kiganiro mpaka kigaragaza uburyo mu Rwanda, abakobwa bari mu mashuri bashobora gukoresha ikoranabuhanga nk’igikoresho kibafasha mu myigire yabo, mu gihe uyu munsi hari uburyo bugezweho kandi buteye imbere bwo gusangira ubumenyi n’amakuru.

Ibiganiro biragaruka kandi kuri raporo zigaruka ku mbogamizi ziri mu burezi bw’umwana w’umukobwa.

Urugero ni raporo y’Umuryango w’Abibumbye ishami ryawo rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), yerekana ko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, miliyoni 32,6 z’abana b’abakobwa biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, batabashije gukomeza amashuri mu 2019.

UNESCO ivuga ko iki kibazo cyarushijeho kuba kibi cyane bitewe n’icyorezo cya Covid-19, cyakajije umurego mu busumbane mu burezi, ndetse kikaba cyaragize ingaruka ku bana b’abakobwa aho cyakomye mu nkokora zimwe mu ntambwe zari zimaze kugerwaho mu burezi bw’abakobwa, kuva hafatwa imyanzuro ya Beijing mu 1995, nk’uko UNESCO ibitangaza.

Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi, EdTech Monday Rwanda yashyizweho kugira ngo itange umusanzu mu buryo butandukanye, bwo gukemura ibibazo bikigsragara mu burezi. Ni gahunda yunganirwa na Mastercard Foundation Centre, ishinzwe kwigisha no guhanga udushya mu ikoranabuhanga (ICT), ku bufatanye na ICT Chamber Rwanda.

EdTech ni ikiganiro cyibanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi n’imyigire mu Rwanda, kigatambuka mu Kinyarwanda buri wa mbere wa nyuma w’ukwezi, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Kugeza saa Moya (18h00-19h00), kuri KTRadio no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali today.

Igice cy’ikiganiro cyo muri uku kwezi k’Ukwakira, kiragaruka ku nsanganyamatsiko igira iti “Ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa”

Iki kiganiro kiri buyoborwe na Ines Ghislaine Nyinawumuntu, arakira abatumirwa barimo Solange Iyubu, uturutse mu muryango (RAWISE), Ines Umuhoza wo muri Girls in ICT Rwanda na Grace Divine Gaju, uturutse muri Academic Bridge.

Aba batumirwa kandi biteganyijwe ko bari buganire ku ngingo zinyuranye, zirimo uburyo mu Rwanda, abana batangira amashuri hakiri kare bashobora gukoresha ikoranabuhanga nk’igikoresho kibafasha mu myigire yabo, guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga rihari kugeza uyu munsi, uruhare rw’abarezi na Guverinoma mu kurinda abana mu gihe bakoresha ikoranabuhanga, ndetse kandi baragaruka ku myaka ikwiye Umwana yatangiriraho gukoresha Interineti.

Abayobozi, ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abarezi mu bigo by’amashuri murararitswe kuza gukurikira icyo kiganiro, aho muza gusobanukirwa byinshi ndetse mugatanga n’ibitekerezo ku ngingo ziganirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka