Ntimucikwe n’ikiganiro ‘Ed-Tech’ kivuga ku guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi

Ed-Tech Monday, ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho kuri iyi nshuro kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi bw’impunzi mu Rwanda.”

Ikiganiro EdTech kizaba ku wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri KT Radio nk’uko bisanzwe, kizibanda ku gusobanukirwa uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri, mu gufasha impunzi ziba mu Rwanda kubona imyigire myiza.

EdTechMonday ni umusaruro w’ikigo cya Mastercard Foundation, gishinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga (ICT) ku bufatanye na ICT Chamber Rwanda.

Icyo kigo kigamije kuziba icyuho mu kugera ku burezi bufite ireme, kugaragaza icyo ikoranabuhanga rikora mu burezi no gushyiraho ihuriro rikomeye ry’abayobozi mu ikoranabuhanga, bo mu mashuri yisumbuye kugira ngo bateze imbere gushyira mu bikorwa no guhuza ikoranabuhanga muri politiki y’uburezi muri Afurika.

Muri Afurika, ama miliyoni y’abanyeshuri b’impunzi bagorwa no kubona uburezi nk’uko raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ibigaragaza ndetse n’ababashije gufashwa kujya ku ishuri usanga biga mu buryo bugoye, bikajyana n’amikoro make baba bafite nk’impunzi.

Ubusanzwe iki kiganiro kiba buri wa mbere wa nyuma w’ukwezi, kigatambuka mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Kugeza saa Moya (18h00-19h00), ndetse no ku murongo wa YouTube wa Kigali Today, icyo kuri uyu wa mbere kikazaba kirimo abashinzwe uburezi ndetse n’abahanga udushya mu ikoranabuhanga.

Icyo kiganiro kizitabirwa n’abatumirwa barimo, Janvier Ismaël Gasana, Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Maison Chalom International, Yussouf Ntwali, Umuyobozi wa Bag Innovation, ndetse na Cynthia Niyongere, Umunyeshuli muri Kaminuza, bakazagaragaza icyerekezo ku bimaze kugerwaho.

Abarebwa n’iyi nsanganyamatsiko barimo abarezi, abanyeshuri, ababyeyi ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, bakaba bararikiwe kuzagikurikira, aho bazasobanukirwa byinshi ku ngingo izaganirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka