Ntigisanzwe: Igitabo kirimo inkuru zisomerwa abana bakiri mu nda

Ikigo Ikibondo cyanditse ibitabo bisomerwa abana bakiri mu nda ya nyina kuva bagisamwa kugeza ku myaka itandatu.

Munyurangabo Jean de Dieu, umuyobozi w’ikigo Ikibondo, avuga ko bagize igitekerezo cyo kwandika ibitabo bisomerwa abana nyuma yo kumenya amakuru y’uko umwana uri mu nda ya nyina yumva.

Igitekerezo cyaturutse kuri gahunda ya Leta yo gucengezamo abana gukunda gusoma na bo batangira kwandika ibitabo byagenewe abana bakiri bato. Mu mwaka wa 2009 nibwo batangiye iyi gahunda yo kwandika ibitabo.

Ati “Twatangiye mu mwaka wa 2009 turavuga tuti ntawakwandika ibitabo bisomerwa abana bato bakiri mu nda ya mama wabo, twaje no guhabwa amahugurwa na REB y’uburyo bwo gufasha abana bakiri bato dusanga umwana yumva mu byumweru 18 kuva akimara gusamwa”.

Ibyo bitabo byitwa ‘Ikaze mwana wacu’ hakaba icyagenewe umwana w’umukobwa ndetse n’umwana w’umuhungu. Haba harimo inkuru isomerwa umwana uri mu nda ya nyina, igira iti “Uraho mwana wacu, uyu munsi twasubiye kwa muganga muri gahunda y’isuzuma ry’igihembwe muri gahunda yo gusuzuma abagore batwite ngo barebe uko abana bameze mu nda, icyadushimishije ni uko baduhaye agafoto kawe tukaba tukuvugisha tukureba. Kukubona aho witurije aho mu nda ni nko kubona ururabo rwa Roza mu gihe cyarwo cyo kubumbura. Reka tuvugire rimwe, turagukunda”.

Munyurangabo Jean de Dieu, umuyobozi w'ikigo Ikibondo
Munyurangabo Jean de Dieu, umuyobozi w’ikigo Ikibondo

Munyurangabo avuga ko babonye abaterankunga babaha amahugurwa mu bwanditsi bw’ibi bitabo basanga buri cyiciro cy’umwana kigomba kugira igitabo kimukwiriye.

Ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana uri mu nda yumva. Ku byumweru 18 akimara gusamwa, umwana aba atangiye kumva urusaku ruri mu nda ya nyina. Ni ukuvuga ko ibiri muri nyina imbere aba abyumva, birimo kumenya uko umutima utera, uko amara akora n’ibindi bice by’imbere mu nda.

Munyurangabo asobanura ko mu mahugurwa bahawe icyo gihe ku byerekeye imikurire y’umwana n’imibereho ye, ubushakashatsi bwagaragaje ko mu byumweru 24 umwana aba atangiye kumva ibibera hanze, ni ukuvuga ko amakuru yo hanze aba atangiye kumugeraho kandi ari mu nda.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuri ayo mezi umwana aba yatangiye no gutekereza, kandi ibyo yumva bishobora kumugiraho ingaruka nziza cyangwa mbi bitewe n’ibyo ari byo.

Munyurangabo avuga ko mu mikurire y’ubwonko ibintu bibi umwana yumva ari mu nda ya nyina biba bishobora kumwangiza cyangwa, ibintu byiza na byo yumva bikamufasha mu mikurire ye.

Ati “Aha avuga ko mu muryango urimo intonganya umwana uri mu nda bimugiraho ingaruka mbi, ndetse n’ibyishimo byo mu muryango bigera ku mwana uri mu nda bikamufasha mu mibereho ye igihe yavutse.

Munyurangabo avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko umwana ku myaka 3 ubwonko bwe buba bwakira ibintu byose kandi ibyo ushoboye gushyira mu bwonko bw’umwana ukoresheje uburyo bwiza byose bigumamo bikajya bigenda bimufasha amaze gukura.

Nk’uko Munyurangabo akomeza abisobanura , ikigo cyabo cyandika ibitabo bitandukanye bigenewe abana batoya harimo n’ibyo banditse by’umwana ukiri mu nda, igitabo cy’umwana umaze kumenya gukinisha ibintu, ndetse n’ibindi bigenewe abana bato kuva ku myaka 3 kuzamura.

Ati “Umwihariko wacu nka Kibondo twandika ibitabo kuva ku mwaka 0 ni ukuvuga kuva ku ntangiriro y’iremwa ry’umwana kugera ku myaka itandatu”.

Muri ibyo bitabo harimo iby’umwana ukiri munda, iby’umwana utangiye kumenya gukinisha igitabo, hari n’ibindi bigenewe abana bato nkab’imyaka 2, 3 no mu bindi byiciro bitandukanye.

Ibi bitabo bifite umwihariko kuko bikoze mu buryo umwana atacyangiza kuko amashuri y’inshuke yagaragaje ubushobozi bw’umwana ko ashobora kwiga akanafata neza ibyo umutoje.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibi bitabo umuntu yabivana he?

Hirwa Christian yanditse ku itariki ya: 8-12-2022  →  Musubize

Ibi bitabo biboneka he ngo tujye turangira ababyeyi
Merci

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 14-10-2022  →  Musubize

Murakoze Cyane Kibondo kuri bibi bitabo:

Byari bikenewe cyane muri ECD kuri part ya Brain Stimulation....!!

Courage

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 14-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka