Ntibumva impamvu bishyuzwa amafaranga menshi ku gihembwe cya gatatu kigufi

Abana biga mu mashuri y’incuke n’abiga mu myaka yo hasi mu mashuri abanza, bamaze ibyumweru bisaga bibiri basubiye ku ishuri, kuko batangiye igihembwe cya gatatu tariki 2 Kanama 2021, bikaba biteganyijwe ko bazarangiza icyo gihembwe tariki 17 Nzeri 2021, bivuze ko baziga igihe kigera ku kwezi n’igice, mu gihe ubundi ibihembwe bisanzwe bigira amezi atatu.

Abo bana bari muri icyo cyiciro, ubu bari mu gihembwe cya gatatu gisoza umwaka w’amashuri kuko bawutangiye batinze bitewe n’uko amashuri yabo yamaze igihe kirekire afunze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ariko n’ubu ababyeyi bavuga ko bafite ikibazo cyo kubona amashuri abasaba kwishyura amafaranga yose y’igihembwe, kandi abana baziga igihe kigufi.

Umubyeyi witwa Muhire Agnes wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali afite abana babiri biga mu mashuri abanza mu myaka yo hasi.

Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye kuri twe ababyeyi, turasabwa kwishyura amafaranga y’igihembwe cyose, kandi abana baziga kimwe cya kabiri cy’igihembwe, kandi noneho dusabwa kuzahita twishyura n’igihembwe cya mbere cy’umwaka utaha w’amashuri. Ni akarengane.”

Si uwo mubyeyi wenyine uvuga ko hari ikibazo cy’uko abana bazarangiza igihembwe, mu gihe batararuhuka, bagahita batangira undi mwaka w’amashuri mu minsi itatu gusa.

Munyankindi Alphonse ni umubyeyi wo mu Karere ka Rulindo. Yagize ati “Ubu turasabwa gushaka amafaranga y’ ibihembwe bibiri icyarimwe, kandi ni ikibazo gikomeye cyane muri iki gihe cya Covid-19.”

Ikindi Munyankindi avuga, ni uko ngo abana bari muri icyo cyiciro baba bakiri bato ku buryo bagombye kubona umwanya bakaruhuka, bakabona gutangira umwaka w’amashuri utaha.

Asubiza kuri ibi bibazo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru, ati "Ku mashuri ya Leta, kwiga ni ubuntu uretse amafaranga makeya ababyeyi basabwa gutanga nk’ayo kurya ku ishuri".

Yongeyeho ko ku mashuri yigenga, ibijyanye n’amafaranga y’ ishuri biganirwaho n’ Ubuyobozi bw’ ishuri n’ababyeyi, ariko ahamagarira amashuri kugerageza kumvikana kuri iki gihembwe.

Ku bijyanye n’uko abana bazahita batangira amashuri bataruhutse, kuko ngo hari amakuru aturuka muri Minisiteri y’Uburezi avuga ko umwaka w’amashuri utaha uzatangira tariki 20 Nzeri 2021, Twagirayezu yavuze ko bazareba uko abo bana babanza kuruhuka mbere yo gutangira umwaka utaha w’ amashuri.

Yagize ati "Ntiturashyiraho amatariki yo gutangira, ariko na byo tuzabitekerezaho".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese iyo igihembwe cyabaye kirekire mineral barayongeza!

JB yanditse ku itariki ya: 15-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka