Ntabwo byoroshye kugaburira abanyeshuri hafi Miliyoni 3.5 ku manywa - Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, avuga ko harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo amafunguro abanyeshuri bafatira ku mashuri yiyongere, n’ubwo ubushobozi bwo kugaburira bose bitoroshye na gato, ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri hafi Miliyoni eshatu n’igice bagaburirwa buri munsi.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ku burezi
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ku burezi

Yabivugiye mu kiganiro yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ubwo yasobanuraga ibikorwa bya Guverinoma mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, mu nzego zirimo ubuhinzi, ibikorwa remezo, ubuzima n’uburezi.

Minisitiri w’Intebe agaragaza ko abo miliyoni zisaga eshatu, bose barya saa sita gusa ku mashuri, hatabariwemo andi mafunguro yiyongera ku banyeshuri biga bacumbikirwa, ibyo bikaba nibura byose hamwe bisaba Leta Miliyari zisaga 100Frw ngo abanyeshuri bagaburirwe neza.

Agira ati "Kongera amafaranga azajya muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School feeding), ubu bisaba Miliyali 100Frw, abize mu gitondo n’abiga nimugoroba bakarya, bigatuma twizera ko nibura buri mwana yariye. Ntabwo ari ibintu biba byoroshye ariko byatanze umusaruro dushaka gukomeza".

Yongeraho ati "Abana basaga Miliyoni eshatu n’ibihumbi 400 bagaburirwa nibura rimwe ku munsi, murumva kubona ayo mafaranga ko bitoroshye, kuko nk’abo mu mashuri yisumbuye ho tubagaburira gatatu ku munsi, murumva ko bituma nibura nta mwana wagira imirire mibi ari ku ishuri".

Minisitiri w’Intebe agaragaza ko muri rusange ibibazo by’uburezi byagiye bishakirwa umuti kubera ibyihutirwaga, harimo gukemura ikibazo cy’ingendo ndende ku barimu n’abanyeshuri, nk’aho ubu ntawe ukigenda kilometero 20 ajya anava ku ishuri, kuko hubatswe amashuri asaga ibihumbi 20, hagamijwe kugabanya izo ngendo n’ubucucike aho umwarimu umwe yashoboraga kubarirwa abana basaga 120 mu cyumba cy’ishuri.

Agira ati "Hari abana bataga amashuri kubera ko biga kure, kuko abana babyiganaga mu ishuri bahitamo kudasubirayo. Ubu kugaburira abana ku ishuri nabyo byagize uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi kandi ahakiri utubazo tuzakemuka".

Minisitiri w’Intebe agaragaza ko impamvu gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagiye izamo utubazo, byatewe n’uko yari gahunda nshya kandi ikwiye kunozwa ari nabyo biri gukorwa ngo natwo dukemuke koko.

Asobanura ko imbaraga zishyirwa mu burezi, zitanga umusaruro, kuko nk’abanyeshuri barangiza imyuga babona akazi kandi bakanabasha kwihangira imirimo.

Ibibazo mu burezi biracyari uruhuri

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, bagaragarije Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, ko n’ubwo ibyagezweho bishimishije, ariko hakiri ibibazo by’abana basibira mu mashuri, abata amashuri n’abatajya ku mashuri ku kigero gihangayikishije.

Ku kibazo cy’amashuri y’incuke asa nk’atabaho, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko urugendo rukiri rurerure kuko ubundi ayo mashuri mbere atanatekerezwaga, ariko ubu yamaze gushyirwa kuri gahunda za Leta kuko na yo yabaye amashuri nk’ayandi.

Naho ku kijyanye n’abana biga ibyo batahisemo, Minisitiri w’Intebe agaragaza ko buri wese ahisemo kwiga ikintu runaka, byagira ingaruka zo kuba hari amashuri yakubita akuzura andi akabera aho, ahubwo ko ibyiza ari ugukoresha gahunda ya MINEDUC yo gufasha abana guhitamo.

Agira ati "Buri wese ugiye kwiga mu ishuri ryisumbuye yihitiyemo, wasanga hari abatabona aho biga cyangwa abahabonye bakahabyiganira, twahisemo kuba dukoresha uburyo bwo guhitiramo abanyeshuri tugendeye ku bushobozi bw’imitsindire, kugira ngo twirinde kongera ibibazo aho kubikemura".

Naho ku bijyanye no gusubiramo imfashanyigisho, Minisitiri w’Intebe avuga ko ibyo biri gukorwa kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, kugera mu wa gatatu, n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

Ku kibazo cy’abarimu batazi kuvuga neza ururimi rw’Icyongereza, Minisitiri w’Intebe avuga ko icyiciro cya mbere cy’abize icyongereza muri za TTC, bagiye gusohoka bagatangira kuziba icyo cyuho, kuko bazaniwe abarimu b’Abanyamahanga babigisha Icyongereza.

Avuga ko hazanabaho kwigisha Icyongereza ku barimu basanzwe mu burezi mu gihe cy’imyaka ibiri, basoza batarakimenya uko byifuzwa bagakurwa ku rutonde rw’abarimu igihe baba batsinzwe ikizamini bazajya bahabwa.

Abadepite kandi basanga uburere bw’umwana w’umuhungu bukwiye kwitabwaho nk’uko byagenze ku mukobwa, kuko biri kugaragara ko abahungu bari gusibira cyane, guta amashuri, kandi bikomeje gutyo byagira ingaruka ku burezi budaheza.

Naho ku kibazo cy’ibikorwa remezo bidahagije ku mashuri yo mu cyaro, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byose byo mu Rwanda, bizaba bifite amazi n’amashanyarazi bitarenze uyu mwaka wa 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka