Nta myaka yo gutegereza kwigisha umwana ikoranabuhanga – Ubusesenguzi

Abakoresha ikoranabuhanga mu burezi baratangaza ko nta myaka runaka ababyeyi bakwiye gutegereza, ngo bahe abana babo uburenganzira bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kwiga cyangwa kuvumbura ubundi bumenyi.

Ni ikiganiro cyibanze ku ikoranabuhanga ku bana
Ni ikiganiro cyibanze ku ikoranabuhanga ku bana

Abakoresha ikoranabuhanga bagaragaza ko muri iyi minsi abana b’Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga mu burezi, bavumbura ibintu bishobora kubagirira akamaro, ariko hakigaragara ababyeyi babuza abana babo kurikoresha bakeka ko ryabatera kugira imico mibi.

Mu kiganiro Ed-Tech Monday cya Mastercard Foundation cyatambutse kuri Kt Radio, abakoresha ikoranabuhanga bagaragaje ko mu bihugu byateye imbere abana bahabwa uburenganzira bwo kwigana amatelefone na za mudasobwa, kuko baba barigishijwe ibyiza by’ikoranabuhanga ahubwo bagafashwa kwirinda kurikoresha nabi.

Umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe imikurire no kurengera abana, Gilbert Munyemana, avuga ko umwana atangira kwiga akivuka, muri iyi minsi abana bavukira mu ikoranabuhanga bakaba badakwiye kuzitirwa kurikoresha, kuko ari cyo gisekuru cyabo (Digital natives).

Agira ati “Igihe dutegura umwana uzaba mu Isi y’ikoranabuhanga, ntabwo twabikora twifashishije ikoranabuhanga rishaje, ahubwo hagomba gushyirwamo uburyo bushya, nko kwiga akoresheje mudasobwa, aho agomba kubifashwamo mu bimwongerera ubumenyi n’ababyeyi bakabafasha kwirinda ibyabateza ibibazo”.

Munyemana avuga ko ikoranabuhanga ku bana ribafasha kwagura ubumenyi mpuzamahanga, kuko ibintu byinshi bisigaye bicuruzwa ku mbuga zizana amafaranga, ku buryo kubyigisha abana ari kimwe mu byatuma bakurana umurava wo kwiga ikoranabuhanga no kurikunda.

Agira ati “Usanga byinshi tubigura mu gihe natwe dukwiye kugira ibyo dukora bigurishwa, cyakora mu byo umwana areba dukwiye kugira uburyo bwo kubarinda, kugira ngo uri kuri mudasobwa atarangarira mu bindi byamuyobya, ariko ntibivuze ko agomba gukumirwa nk’uko biri kuri bamwe mu babyeyi”.

Yongeraho ko mu Isi y’ikoranabuhanga umwana ashobora guhura n’abantu benshi atazi bashobora no kuba bamuhemukira mu buryo bumwe, cyangwa wanamuha telefone akaba yayicokoza ahohereza amakuru cyangwa amafaranga ku bantu bitagenewe, ariyo mpamvu yo kurinda ko umwana yareba cyangwa agakora ibyo atagenewe.

Agira ati “Mu gukoresha ikoranabuhanga ababyeyi bagomba kuganira n’abana babo, kuko hari ahantu henshi usanga umwana bamuha ibikinisho byo muri telefone bitajyanye n’imyaka afite. Nko mu bana bafite munsi y’imyaka ibiri ntibakwiye kurereshwa ikoranabuhanga gusa, kuko baba banakwiye gukina n’abandi bana ariko bakagira ikoranabuhanga ryabo, rituma bamenyera kare kurikoresha”.

Anavuga ko ikoranabuhanga rishobora gutuma umwana avumbura vuba uwo yakwigiraho uwo azaba we mu minsi iri imbere, aho gutegereza kuzabyigira mu ishuri, kandi ababyeyi bakaba bakwiye kumenya ko abana basigaye babarusha ikoranabuhanga ku buryo babonye batabasha kubakurikirana, bagira undi bitabaza ngo afashe umwana.

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rifasha abana kwiga batandika mu makayi

Delphine Uwineza, umwe mu bayobozi ba O’Genius Priority, avuga ko bashyizeho uburyo bwo kunganira abarimu, mu buryo bw’ikoranabuhanga aho bakoze porogaramu bise O’Genius Panda, iriho abanyeshuri basaga ibihumbi icyenda.

Uwineza avuga ko umwana adashobora kuba imbata y’ikoranabuhanga igihe yakurikiranwe neza, ahubwo atangira kare aryimenyereza, bikanatuma nta mwanya wo guta abona ahubwo amenya uko agenda yimenyera ibyo yiga.

Avuga ko muri O’Genius Panda hariho imyitozo n’ibisubizo ku buryo umwana ashobora gukurikira akaba yakwiha imyitozo akanikosora, kandi akanajya muri za Laboratwari z’ikoranaguhanga ku buryo igihe nta mwarimu uhari, umubyeyi ashobora gukurikirana uko umwana agenda amenyera kurikoresha.

Byiringiro Consolatrice ukora mu kigo cy’ikoranabuhanga cya KLab Rwanda, avuga ko bafite gahunda yo guhuza ikoranabuhanga ry’Isi uhereye ku mwana w’imyaka 12, aho babagenera imfashanyigisho zibafasha gukunda ikoranabuhanga mu bihe by’ibiruhuko, babaha amasomo ajyanye no gukora za porogaramu za mudasobwa, cyangwa imbuga zikusanyirizwaho amakuru.

Avuga ko abana barangije Kaminuza cyangwa abayigamo bahugurwa mu gihe cy’ukwezi cyangwa amezi abiri mu buryo bwo kunoza porogaramu za Mudasobwa, bakabikora mu buryo bufatika bushobora kubafasha ku isoko ry’umurimo.

Avuga ko n’abana bafite imishinga y’ikoranabuhanga, bafashwa kubona ubumenyi bwafasha kunonosora imishinga yabo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu ishuri rya Lycée de Kigali, Joseph Mugabo, avuga ko abana barimo kwiga mu buryo bw’ikoranabuhanga harimo itandukaniro rinini ugereranyije n’aba kera, kuko bo bafite ukuntu bakora ubushakashatsi, urugero nko muri Lycée de Kigali buri shuri riba rifite icyuma gishyira amashusho ku rukuta, abana bakiga batandika mu makayi.

Yongeraho ko umwana aba afite imashini ishobora kumufasha gukora ubushakashatsi mu buryo bworoshye, kurusha kuba abana bafata amakayi bakandikamo n’amakaramu, wa mwanya bataga bandika n’uwo mwarimu ata yandika ku kibaho, bakawubyaza gukora ubushakashatsi.

Agira ati “Igihe umwana yakabaye yandika mu ikayi, na mwarimu yandika ku kibaho, bitwara igihe kinini ahubwo umwana yungukira muri cya gihe gihagije, ibyo yize bikaba biri mu ikoranabuhanga. Hakabamo n’uburyo abana basigaye biga bakora imyitozo bakarangiza bamaze guhabwa ibisubizo mu gihe mbere byasabaga ko mwarimu ajya gukosora impapuro”.

Ku kijyanye no gukurikirana abana, Mugabo avuga ko bigoye kuri bamwe mu babyeyi batarumva ibyiza by’ikoranabuhanga kuritoza abana babo, agasaba ababyeyi kugerageza kubaha umwanya wo kubaganiriza uko ikoranabuhanga ryabafasha, aho kubabuza ngo ritabarangaza.

Agira ati “Bamwe mu babyeyi bakeka ko kureka abana bakajya mu ikoranabuhanga ari nko kubaroha, ugasanga barashaka kugira uburyo bwo kubagarukiriza ku bintu bimwe, ngo ritabayobya. Iyo ni imyumvire ikwiye guhinduka kuko umwana bimutera kwivumburira ubundi buryo yagera ku byo ababyeyi bamuhisha”.

Avuga ko abana basigaye bavumbura vuba ibijyanye n’ikoranabuhanga, ku buryo kubakurikirana uko barikoresha ukabareka bakagera kure ntacyo byabatwara.

Reba ibindi muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka