“Nta mwana mu birukanywe muri ES Mutendeli uzabura aho yiga” – Guverineri w’Uburasirazuba

Umuyobozi w’intara y’uburasirazuba, Uwamariya Odette, aravuga ko nta mwana n’umwe mu birukanywe muri E.S Mutenderi mu minsi ishize ugomba kuvutswa uburenganzira bwe bwo kwiga.

Ubwo birukanwaga, tariki 01/02/2012, bamwe muri aba banyeshuri bagaragaje impungenge ko batazabona aho biga kuko ibigo bigagaho byafunzwe.

Guverineri Uwamariya, tariki 03/02/2012, yavuze ko abana bigaga mu bigo byafunzwe bagomba gushakirwa ibindi bigo bigamo mu gihe cya vuba. Yagize ati “abana bose bagomba gusubira ku mashuri bigagaho; uzasanga ishuri rye ryarafunzwe azafashwe kubona ahandi yiga. Nta mwana n’umwe muri abo ugomba kubura aho yiga”.

Guverineri yongeyeho habaye amakosa mu guha imyanya abanyeshuri kuri iryo shuri kandi amabwiriza ya minisiteri y’uburezi atariko abigena. Guverineri yasobanuye ko amabwiriza ya minisiteri y’uburezi avuga ko umunyeshuri wigaga mu ishuri ryigenga ahabwa umwanya mu rya Leta ari uko gusa yakoze ikizami cya Leta akagitsinda.

Yongeyeho ko ubu bari kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma kugira ngo hatazagira umwana n’umwe uvutswa uburenganzira bwe bwo kwiga.

Abana bagera kuri 200birukanywe muri E.S Mutendeli bari baraturutse mu yandi mashuri yo mu duce tunyuranye tw’igihugu, ibyo bakunze kwita reclassement.

Umuyobozi wa E.S Mutendeli, Gapira Maombi Bonneur yavuze ko yahaye abo banyeshuri imyanya kuko yabonaga ikigo cyari gisohotsemo abana benshi bari barangije uwa gatatu n’uwagatandatu bageraga kuri 300, kandi abanyeshuri Leta yohereza kwiga kuri iryo shuri bakaba badakunze kuza kuhiga.

Gapira yavuze ko mu mwaka w’amashuri ushize Leta yari yohereje abanyeshuri 200 kujya kwiga muri iryo shuri ariko ngo haje abanyeshuri 20 bonyine.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka