Nta munyeshuri wangiwe kwiga bitewe n’ingaruka COVID-19 yamugizeho – Ubuyobozi bwa UoK

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali (UoK), burasaba abanyeshuri bayigamo kujya bagaragaza ibibazo byabo bakabigeza ku babishinzwe muri Kaminuza, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwacikanwa n’amasomo bitewe n’ubukene yakururiwe n’ingaruka za COVID-19.

Umuyobozi mukuru wa UK n'abandi bayobozi baganiriye n'abanyeshuri babakemurira ibibazo
Umuyobozi mukuru wa UK n’abandi bayobozi baganiriye n’abanyeshuri babakemurira ibibazo

Ubwo buyobozi bwemeza ko uretse umunyeshuri utaragaragaje ibibazo bye, ngo ababigaragaje byagiye bibonerwa ibisubizo ku buryo bose bari mu ishuri kandi biga neza.

Ibyo ni byo Prof Dr Tombola M. Gustave, Umuyobozi mukuru wa UoK, yatangarije Kigali Today ku wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, ubwo yari mu rugendo yagiriye i Musanze aho yasuye abanyeshuri b’iyo Kaminuza ishami rya Musanze, mu rwego rwo kubagira inama anumva n’ibibazo byabo.

Uwo muyobozi yavuze ko intego ya mbere ya Kaminuza ya Kigali atari ugushaka amafaranga, ahubwo ngo icyo ishyize imbere ni ireme ry’uburezi no kugira impinduka nyayo muri sosiyete.

Ati “Muri iki gihe cya COVID-19, ubundi icyo twifuza ku banyeshuri n’uko uwahuye n’ikibazo kijyanye n’amikoro yatugana, aramutse atugannye rero twumva ikibazo cye tukagishakira umurongo kugira ngo abashe kwiga”.

Abanyeshuri bo muri UoK bishimiye uburyo Kaminuza iborohereza mu kwishyura amafaranga y'ishuri
Abanyeshuri bo muri UoK bishimiye uburyo Kaminuza iborohereza mu kwishyura amafaranga y’ishuri

Arongera ati “Ubundi Kaminuza ya Kigali, ntabwo ishyize imbere amafaranga, ishyize imbere gutanga ireme ry’uburezi rigira impinduka nyayo muri sosiyete, icyo ni cyo ishyize imbere. Umuntu rero waba waragizweho ingaruka na COVID-19, ntabwo tumurekera hanze, ahubwo turamuzana tugashakisha ukuntu twamufasha ngo yige, ejo n’ejobundi ashobora kugira icyo yunguka akishyura cyangwa tukamworohereza ntiyishyure bimugoye kugira ngo abone uko asoza amashuri ye”.

Uwo muyobozi avuga ko batarashyira ku ijanisha ngo bamenye abanyeshuri bataragaruka kwiga, kuko iyo umuntu ngo ahagaritse ishuri atabivuga, gusa ngo ntabwo bageze ku 10 cyangwa 15 ku ijana.

Ati “Nabo turifuza ko baza tukabakira, tukaganira nabo umwe umwe ku giti cye atari ukuvuga ngo ni ukuganira muri rusange, umuntu ashobora kugira ikibazo ku giti cye. Baramutse baje rero turabakira tukabafasha haba mu ishami ryayo rya Musanze n’ishami rya Kigali”.

Ubuyobozi bwa UoK buremeza ko iyo Kaminuza igiye kuba intangarugero mu ruhando mpuzamahanga
Ubuyobozi bwa UoK buremeza ko iyo Kaminuza igiye kuba intangarugero mu ruhando mpuzamahanga

Prof Dr Tombola asura abo banyeshuri, yageze mu mashuri yose bigiramo agenda abaganiriza abagira inama ari nako yumva ibibazo byabo, ndetse anabishakira umuti dore ko ari nabyo byari bimuzanye.

Ikibazo abanyeshuri bagarutseho ari benshi, ni icyo kuborohereza mu kwishyura amafaranga y’ishuri aho bajyaga bishyura ku gihembwe, bo bagasaba ko bajya bishyura kuri buri somo mu rwego rwo kuborohereza.

Igisubizo kuri icyo kibazo Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Kigali yabajijwe cyabashimishije cyane, aho yabemereye kujya bishyura kuri buri somo aho kwishyurira rimwe igihembwe cyose.

Umuhoza Irice wiga mu mwaka wa gatatu mu ishami rya Business and Information Technology, yagize yagaragaje uko abyishimiye.

Ati “Twishimiye uruzinduko rw’Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali mu ishami rya musanze, twamugejejeho ibibazo duhura nabyo kandi akabikemura uko bikwiye gukemurwa, icyari kidukomereye hari ubwo twishyuzwaga igihembwe bamwe bikatugora, ariko twamusabye kujya twishyura kuri buri somo arabitwemereye turishimye cyane”.

Arongera ati “Turashimira kandi ubuyobozi bwa Kaminuza budasiba kumva ibibazo byacu kandi bakabikemura, ntitwabura kandi gushimira igihugu cy’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Kaminuza kuba yarahise yemererwa gutangira amasomo hanirindwa COVID-19, natwe ntituzahwema kubahiriza amabwiriza dusabwa na Leta twirinda icyo cyorezo”.

Abanyeshuri bishimiye uburyo Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali yabateze amatwi akemura n'ibibazo byabo
Abanyeshuri bishimiye uburyo Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali yabateze amatwi akemura n’ibibazo byabo

Rwibagiza Samuel wiga mu mwaka wa kabiri ati “Twishimiye uburyo umuyobozi ahise abona ibisubizo by’ibibazo twamugejejeho, ibibazo byari biriho by’umwihariko ni ukwishyurira rimwe igihembwe ugasanga hari aho umubyeyi adashobora kuyabonera rimwe kubera ingaruka za COVID-19, akidusubije neza mwabonye ko ishuri ryose ryahise rikoma amashyi”.

Arongera ati “Ubu buri munyeshuri ndatekereza ko agiye kugira imbaraga mu kwiga kwe, kuko uburyo bwo kwishyura buzaba bworoshye cyane ari nayo mpamvu nshimira ubuyobozi bw’ikigo butwegera bukumva ibibazo byacu”.

Umuyobozi wa mukuru wa UoK aremeza ko mu myaka iri imbere Kaminuza ayoboye izaba ari Kaminuza iri ku isonga ku buryo uzajya ayumva ngo azajya yumva ko ariho agomba kujya kandi ikaba mpuzamahanga.

Ati “Turifuza ko Kaminuza ya Kigali iba mpuzamahanga, igire abayobozi, abakozi, abarimu, n’abanyeshuri mu buryo mpuzamahanga. Urugero nk’ubu dufite abanyeshuri 278 b’abanyamahanga, tukagira abakozi basaga 15%, tukagira kandi n’ubwenegihugu bugera kuri 20 udashyizemo Abanyarwanda”.

Arongera ati “Turifuza ko Kaminuza koko abantu bose mu bice byose by’isi bayivuga, wajya mu duce twose twa Afurika ukagira umuntu uzavuga ko yize cyangwa yakoze muri University of Kigali, wajya mu Buraya bikamera gutyo muri Aziya cyangwa Oseyania bikamera bityo. Icyo ni cyo twifuza kandi twizeye ko tugomba kugeraho byanze bikunze”.

Ubuyobozi bwa UoK burasaba abanyeshuri gukomeza kuza kwiyandikisha kuko imiryango ibafunguriwe, bunemeza ko iyo Kaminuza ikomeje guharanira kuza ku isonga mu burezi bufite ireme.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka