Nta kigo cy’amashuri abanza cy’i Gisagara cyaje mu 100 ya mbere

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, avuga ko nta kigo cy’amashuri abanza cyo mu Karere ka Gisagara cyabonetse mu myanya 100 ya mbere muri 2018.

Dr Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye
Dr Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Yabigarutseho mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri muri aka karere, tariki ya 10 Mutarama 2019, abasaba kwisubiraho, bagaharanira ko abana bigisha bahabwa ubumenyi bwifuzwa.

Yagize ati “Mu mashuri abanza hafi ibihumbi bitatu ari mu Rwanda, mu 100 ya mbere nta rya Gisagara ririmo. Ariko mu 100 ya nyuma, Gisagara ifitemo atatu.”

Naho ku birebana n’amanota y’abarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ku bigo hafi 1600, Gisagara ifite bibiri gusa mu ijana bya mbere, ari byo Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save, iri ku mwanya wa 23, na Collège Saint Bernard ry’i Kansi ryabaye irya 45.

Naho mu bigo 100 bya nyuma, Gisagara ifitemo bibiri ari byo G.S Cyumba na G.S Saga.

Abayobozi b’ibi bigo biri mu 100 bya nyuma, babwiye Minisitiri Munyakazi ko batari barigeze batekereza ko bari inyuma bene aka kageni, ariko ko bagiye gukora ku buryo ubutaha abana bazatsinda kurushaho.

Mu mpamvu bagaragaje zateye abanyeshuri babo kudatsinda neza, abo mu mashuri abanza bagaragaje ko harimo ubucucike bw’abana mu ishuri.

Icyakora umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko ibi ari urwitwazo kuko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri urebye ari rusange, nyamara ibigo byose bitaragize amanota mabi.

Abayobozi ba biriya bigo by’amashuri yisumbuye byaje mu 100 bya nyuma, bo bavuze ko abanyeshuri babo batsinzwe kubera kubura abarimu.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Cyumba, Justine Uwanyirigira, yagize ati “mu ntangiriro z’umwaka nagize abarimu batatu bagiye. Basimbuwe mu ntangiriro z’igihembwe cya kabiri. Mu kwa karindwi no mu kwa cyenda na bwo hagiye abandi babiri bo ntibanasimburwa. Ibizamini bya Leta byabaye hari amasomo agera kuri atanu atararangiza porogaramu mu wa gatatu.”

Minisitiri Munyakazi yabwiye abayobozi b’ibigo ko muri rusange ukudatsinda neza kw’abanyeshuri guturuka ku miyoborere y’ibigo iba itagenda neza, maze asaba abayobozi b’ibigo kuzakora ku buryo kuwa mbere abana bazaza kwiga basanga abarimu baramaze gupanga neza uko bazabigisha amasomo yagenwe.

Yunzemo ati “kuwa mbere kandi ni umunsi wo gutangira amasomo. Hari abibuka gutangira kwigisha mu mpera z’icyumweru, abandi amasomo bayagerereye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara we avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy’imitsindire yo hasi buri wese bireba azabazwa uruhare rwe.

Ati “Ishuri ritatsinze, twe tuzakurikirana ikigo, na cyo gikurikirane abarimu, kugenda no kugera ku murenge no ku karere. Kubaza umuntu ibyo ashinzwe twabitegererezaga ku bayobozi gusa, ariko ubu tugiye kugera kuri buri muntu.”

Aho bitameze neza, nyir’amakosa ngo azahanwa kugira ngo byigishe n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo kiri mubashinzwe imishahara y’abarimu b’abaganga. Ndebera uwo bita Chris aylivere uko ashyira abarimu b’abaganga mumyanya. Gisagara imazwe Na ruswa pe!!! Ababishinzwe mukurikirane ruswa iri kuvugwa muri Gisagara

Justin yanditse ku itariki ya: 12-01-2019  →  Musubize

UMUYOBOZI WA GISAGARA RWOSE NABE INFURA YEGURE KUKO NTASHOBOYE YE KURENGANYA ABARIMU. NKUBU IYO ASUBUYE MUMATEKA YAKARERE KA GISAGARA UKUNTU KARI INDASHYIKIRWA KUBWA KAREKEZI YAREBA NUMWANYA AKARERE KARIHO UBU WE NTA SONI BIMUTERA KOKO? PLEASE MANIKA AMABOKO KABISA

KARIBWENDE yanditse ku itariki ya: 11-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka