
Bavuga ko ireme ry’uburezi kuri iki kirwa rishobora gukomwa mu nkokora n’ubucucike bukabije mu mashuri bukanatuma abana benshi bishora mu mirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu.
Ubusanzwe Minisiteri y;uburezi ivuga ko umubare ntarengwa w’abana bagomba kwiga mu ishuri rimwe utagomba kurenga 30, ariko ku Nkombo bakaba bagera kuri 50 mu ishuri rimwe.
Abo bana bigaragara ko bakiri bato, baba buzuye mu nkengero za Kivu bashakisha amafi n’isambaza bifashishije indobani, mu masaha bakabaye bari kwiga.
Umwe muri bo agira ati “Nta handi ducungiye muri iki kivu mbega ni wo murima wacu, kuroba tuba twarabimenyereye. Mu cyumweru nshobora kujyayo nka kabiri.”
Ndayambaje Davide, umuyobozi w’ishuri rya Nkombo Foundation School, yemeza ko ikibazo cy’abana babura aho bigira. Avuga ko ibyo byatewe n’uko leta yashyizeho umubare ntarengwa abanyeshuri batagomba kurenza mu ishuri.
Agira ati “Ubu mu kwezi z’Ukuboza tuzandika abana tuzatangirana nabo mu kwa Mbere. Hari abana benshi baza mu kwa Mbere tukanga kubandika, kuko badashobora kubona aho bigira ibyumba by’amashuri biba byamaze kuzura.”

Mu rugendo aherutse kugirira muri aka karere akagera no ku kirwa cya Nkombo, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Dr Isaac Munyakazi yahise abizeza umuti kuri ki kibazo.
Ati “Muri gahunda yo korohereza abana gukora ingendo ndende no kugabanya ubucucike mu mashuri, aha naho tuzahongera ibyumba by’amashuri bizatuma abana biga neza.”
Kutagira amashuri ahagije ni ikibazo gikomeje kutorohera abaturage ba Nkombo bavuga ko mu myaka 20 ishize ubuzima bwabo bwahindutse bukaba bwiza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|