Ni ngombwa ko ababyeyi bafatanya n’abarimu mu burezi bw’abana - MINEDUC

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) irasaba ababyeyi kudaharira gusa abarimu abana, ahubwo bagafatanya mu burere bwabo, kugira ngo bagere ku burezi bufite ireme kuko ariyo ntego nyamukuru.

Ababyeyi bagomba gufatanya n'abarimu mu burezi bw'abana
Ababyeyi bagomba gufatanya n’abarimu mu burezi bw’abana

Mu gihe abanyeshuri bamaze gusa igihe cy’icyumweru batangiye igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2022, Minisiteri y’Uburezi irongera kwibutsa abarezi ko kugira ngo uburezi bufite ireme igihugu cyifuza ko bwahabwa abanyeshuri, butagerwaho ababyeyi batabigizemo uruhare, kuko ureste uruhare rwa mwarimu ariko nurw’umubyeyi ruba ari ingenzi.

Ngo n’ubwo kugira ngo uburezi bufite ireme bugerweho atari mwarimu wenyine ubihamagarirwa, ariko ni we wa mbere igihugu gihanze amaso kugira ngo iryo reme rigerweho, ariyo mpamvu agomba kubishishikarizwa agaterwa inkunga ifatika harimo n’iy’ababyeyi.

Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko uruhare rw’umubyeyi mu gutezimbere uburere n’uburezi bw’umwana ari ingenzi cyane, kuko umwana aba afite umuryango akomokamo, kandi iyo hatabayeho kuvugana hagati y’umubyeyi n’ishuri, ari umubyeyi nta menya ibibera ku ishuri, ari n’umwarimu iyo abonye ikibazo ku mwana nta menya aho gituruka.

Ati “Iyo umubyeyi na mwarimu rero bakoranye, bamenya na cya kibazo umwana afite, n’impamvu arimo gusigara inyuma, kuko hari n’igihe zishobora kuba impamvu z’uburwayi. Mwarimu atavuganye n’umubyeyi rero ntabwo ashobora kumenya ngo umwana afite ikihe kibazo, ndetse n’unareba mw’itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi twateganyije uruhare rukomeye rw’ababyeyi, kugira ngo bakomeze gukorana n’amashuri bya hafi”.

Akomeza agira ati “Iyo umwarimu atavugana n’umubyeyi gufasha umwana biragorana, kuko impamvu zishobora gutuma umwana adatsinda neza ziba zitandukanye, hari izishobora guturuka ku burwayi, ku mibereho, ariko wenda no gufata atinze, ababyeyi n’abarimu rero bakoranye bamenya uburyo nyabwo bwo gufasha umwana kugira ngo azamuke”.

Ababyeyi na bo basanga kugira ngo uburezi bufite ireme bugerweho, uruhare rwabo ari ngombwa, kuko badakwiye kugenda ngo bahugire mu gushakisha imibereho y’abana gusa, ubundi bumve ko ibisigaye mwarimu ari we uzabikora.

Umubyeyi wifuje ko twamwita mama Akariza, avuga ko uruhare rw’ababyeyi ari ngombwa, kuko hari byinshi baba bazi ku bana babo kurusha ibya mwarimu, kandi byafasha mwarimu kurushaho gutanga uburezi bufite ireme mu gihe habayeho gufatanya.

Ati “Hari ibibazo umwana aba afite mu buzima busanzwe mu rugo umwarimu atazi, umwana akaba hari ikibazo afite runaka umwarimu atazi, yaba uburwayi, yaba n’imyumvire, ariko kubera ko umwarimu atabizi, umubyeyi atigeze amubwira icyo ikibazo, cyangwa ibyo mwarimu abonera ku ishuri atabwira umubyeyi. Ugasanga umwana ari hagati y’inzira ebyiri ariko zidasobanutse, icyo numva twakora ni uko twajya dukurikirana abana, wabona umwanya ukanyaruka ukajyayo ukaganira na mwarimu, utabonye uko ujya kuri iryo shuri byibuze agahamagara na mwarimu”.

Ibi ngo bizatanga umusaruro kuko bizafasha abana kumva no gufata neza amasomo yabo, kubera ko mwarimu azaba yamenye neza aho umunyeshuri afite intege, bityo bitume ari ho azajya yibanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

"MASHURI
Ni ngombwa ko ababyeyi bafatanya n’abarimu mu burezi bw’abana - MINEDUC"
Ni byo ariko bizagorana kubera abanyamakuru bamwe bahindutse abakozi ba Twitter.Barandika ibyo babwiwe gusa nta gushungura,nta kujya kuri terrain kureba niba ibyo babwiwe bifite ishingiro!Social media ni nziza ariko zateye abanyamakuru bamwe ubunebwe.Nibareke kwandika ibyo bumvise gusa bashaka n’ukuri ku byo babwiwe.Bitabaye ibyo baraza kuyobya,guteranya abayobora n’abayoborwa.Ntimunigane ijambo.Mubandika ibyo mutahagazeho mwe ntimurimo.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka