Inyubako zitagikoreshwa ni ibyumba binini bibili abanyeshuri bararagamo (dortoires), icyumba bariragamo (refectoire) ndetse n’ibyumba by’amashuri.
Ikigo cya ES .Mutendeli cyavuye ku banyeshuli 1800 cyigeze gucumbikira none kigeze k ubanyeshuri batageze ku 150 biga bakibamo nabo biga mu myaka irangiza; kuko abandi biga bataha ntawucyoherezwamo acumbika.

Iri gabanyuka ry’abanyeshuri ryaturutse kukuba iri shuri ritacyakira abanyeshuri bacumbikamo kubera ritashyizwe mu bigo by’intangarugero byo mu karere ka Ngoma, ubu byoherezwamo abanyeshuri batsinze neza.
Bamwe mu babyeyi bagize uruhare mu kubaka aya mashuri (ubusanzwe cyari serayi nyuma kirubakwa gihindurwa segondeli) basaba ko izi nyubako zitapfa ubusa ngo zigwe kandi zaratanzweho amafaranga menshi.
Bamwe muri bo basaba ko iki kigo byibuzwe cyagirwa ikigo cy’imyuga gikomeye kuburyo izi nyubako zakoreshwa aho gupfa ubusa.
Umwe muri aba babyeyi yagize ati “Byavunnye ababyeyi batanga amafaranga ngo bagure inyubako, kandi na Leta yaba ihombye biramutse bisenyutse. Imyuga inaha turayikeneye cyane rwose Leta izarebe uburyo yadufasha kuko byatubabaza inzu nkizi zisenyutse.”

Umuyobozi mushya w’ikigo cya ES Mutendeli, Byukusenge Pierre Celestin, avuga ko bimwe mu bikoresho ikigo cyaburaga birimo umurio ndetse n’amazi abura iminsi mike akaba yabonetse.
Uyu muyobozi asaba ko Leta ibonye bikwiye ko yakongera kohoreza abanyeshuri kuko byatuma iki kigo gitera imbere ndetse kikanabasha kwishyura imyenda ya miliyoni 79 akenshi yakomotse ku kubaka izo nyubako zitagikoreshwa kubera ubuke bw’abanyeshuri.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|