Ngoma irashima ishuri “LES GAZELLES” ryabaye irya mbere mu bizamini

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Niyotwagira Francois, arashima ishuri ribanza “LES GAZELLES” ryo muri aka karere ku ntsinzi ryegukanye mu bizamini bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, aho ryabaye irya mbere mu gihugu.

Iri shuri ryabaye irya mbere mu mwaka ushize w’2011 abanyeshuri bose baryigagamo mu mwaka wa gatandatu uko ari 25 baratsinze bose kandi baza mu cyiciro kibanza.

Tariki 29/01/2012, abarirereramo bari kumwe n’abayobozi mu karere ka Ngoma, abana n’abarezi babo biriwe mu birori byo kwishimira ko aribo baje ku isonga mu gutsinda neza mu gihugu mu mwaka w’amashuri ushize w’2011.

Umuyobozi wa Les Gazelles, Mme Mukakimenyi Grace, atangaza ko nta rindi banga bakoresheje kugira ngo barushe ibindi bigo mu gihugu uretse ubufatanye hagati ya bo nk’abarezi n’abana ndetse n’ubwitange.

Nubwo iryo shuri ryabaye irya mbere riracyafite ibibazo by’inyubako kuko n’izihari ubona zitameze neza. Iki kigo kandi nta mazi n’umuriro gifite.

Bamwe mu banyeshuri babisobanura muri aya magambo “Twebwe baduhaye amazi byadufasha kuko ntayo tugira. Kandi niyo imvura iguye amazi adusanga mu ishuri tubona nabyo babikosora. Bazaduhe na laptop ndetse n’umuriro kugirango twige neza”.

Intsinzi y’iri shuri yashimishije akarere ka Ngoma. Mu butumwa umuyobozi w’aka karere yatanze yavuze ko gutsinda neza kw’iri shuri bigaragaza ko abayobozi baryo bagiye bumvira inama bagiye bahabwa n’abashinzwe kureberera amashuri maze abasaba ko uwo mwanya ntazawubakuraho.

Iri shuri “Les Gazelles” ryashinzwe mu mwaka w’2007 ribarizwa ahitwa i Musamvu mu karere ka Ngoma. Ryashinzwe n’itorero ry’abadiventiste ku bufatanye n’ababyeyi. Kugeza ubu muri iri shuri higa abana bagera kuri 375.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka