Ngoma: Abarangije muri kaminuza ya OUT barasabwa kuba igisubizo ku iterambere
Abanyeshuri barangije icyiciro cya gatatu muri kaminuza ya Open University of Tanzania (OUT) ishami rya Kibungo riri mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo barasabwa gukoresha ubumenyi bahawe mu kuzana impinduka zikemura ibibazo by’aho batuye.
Ku nshuro ya 28 iri shuri ritanze imyamyabumenyi, ni ubwa mbere rizitanze mu Rwanda, ubwo ku wa 20 Werurwe 2015 zahabwaga abanyeshuri 24 harimo abagore batatu gusa.

Ubushakashatsi bakoze bwibanze ku bibazo by’iterambere ry’abanyarwanda mu buhinzi, uburezi, ibidukikije ndetse n’ibindi binyuranye bishobora gufasha mu guhindura ubuzima bw’abaturage.
Mu ijambo rye, umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette yashimye ibitabo bagiye bandika mu bushakashatsi bwabo, maze abasaba gukomeza gukoresha ubumenyi bakuye muri iri shuri mu gushaka umuti w’ibibazo bikibangamiye iterambere ry’abanyarwanda.
Yagize ati “Ni byiza ko twiyungura ubumenyi ariko na none tugashaka ubumenyi budufasha gukemura ibibazo dufite uyu munsi. Tube ba dogiteri ariko igikenewe kurusha ibindi ni ubumenyi buganisha ku iterambere”.

Abanyeshuri barangije bashimye ubuyobozi bw’u Rwanda ko bwabahaye amahirwe bworohereza iyi kaminuza gukorera mu Rwanda, bityo bikaborohereza gukomeza amasomo.
Uwavuze mu izina ry’abanyeshuri yashimye umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ku gukomeza gutuma u Rwanda ndetse n’ibihugu birukikije barushaho gushaka icyatuma biteza imbere binyuze mu nzira nyinshi zirimo n’uburezi.

Umuyobozi wa Kaminuza ya OUT, Dr Asha Rose Migiro, nawe yashimye cyane insanganyamatsiko aba banyeshuri banditseho ibitabo byabo bibahesha izi mpamyabumenyi, anavuga ko uburezi bugomba kuba igisubizo cy’ibibazo biri mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere turimo.
Umuyobozi w’inama nkuru y’amashuri yisumbuye na kaminuza (HEC), Mugisha Innocent wari uhagarariye minisitiri w’uburezi mu birori, yasabye abarangije muri OUT gukomeza kurinda ireme ry’uburezi kugira ngo iterambere rinyuze mu bushakashatsi barisakaze ku bo bashinzwe n’aho batuye.

Kaminuza ya OUT, ni ishuri rya Leta muri Tanzania ryatangiye mu mwaka wa 1992, ritanze impamyabumenyi nyuma y’imyaka ibiri ritangiye gukorera mu Rwanda. Kugera ubu rikorera mu bihugu nka Kenya, u Rwanda n’ibindi bihugu. Itanga impamyabumenyi kugera ku rwego rwa Doctorate.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
aba barangije tubitezo umusaruro ufatika mu iterambere ry’igihugu
aba barangije tubitezo umusaruro ufatika mu iterambere ry’igihugu