Ngoma: Abahoze mu muhanda batangiye kwigishwa umwuga ngo bahindure ubuzima
Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC-EAST), kuri uyu wa 22/10/2014, ryatangije ku mugaragaro amasomo y’imyuga azamara igihe gito ku rubyiruko rwahoze ruba mu muhanda ndetse no ku banyonzi, hagamijwe kubafasha guhindura imibereho yabo ngo ibe myiza.
Uru rubyiruko rugera kuri 60 harimo 30 b’abanyonzi na 30 bahoze ku muhanda bazigishwa imyuga itandukanye mu gihe cy’amezi atatu maze bahabwe n’impamyabumenyi (certificate) zigaragaza ko bahawe ubwo bumenyi mu myuga.

Umwe mu bize mu cyiciro cya mbere witwa Ntawangiza Kassim avuga ko kwiga imyuga byatumye we na bagenzi be b’abanyonzi barushaho kwiteza imbere kuko ubu batangiye gukorera amafaranga aruta kure ayo bakuraga mu kunyonga igare, kuko ubu ashobora kwinjiza amafaranga arenga ibihumbi 60 mu kwezi yabonye ibiraka.
IPRC-EAST ivuga ko iha uru rubyiruko rw’abanyonzi amahirwe yo kwiga umwuga kugira ngo babone ikindi kintu cyabinjiriza amafaranga, naho ku bahoze mu muhanda ngo baba bagamije kubakura mu buzima bw’ubumayibobo no kunywa ibiyobyabwenge ahubwo bamare igihe cyabo kinini mu myuga ishobora kubinjiriza amafaranga.

Umuyobozi wa IPRC-EAST wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari, Habimana Kizito yahamagariye urwo rubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe bahawe yo kwiga badatanze amafaranga, abasaba kuzabyaza umusaruro ubumenyi bazahakura bukabafasha kwihangira umurimo.
Habimana yagize ati ’’Tuzi ko ubushobozi bwabo ari buke, turashaka kubafasha kubashyira mu kiciro cy’abashobora kubona akazi no kwihangira imirimo. Dufite abarimu b’umwuga babishoboye babihuguwemo’’.

Iri shuri si ubwa mbere rihaye ubumenyi ku myuga urubyiruko kuko hagiye hahugurwa ibyiciro bitandukanye bihabwa amasomo y’imyuga, nko gushyira amashanyarazi mu nzu (installation), gusudira ibyuma no gukora ibikoresho birimo inzugi z’ibyuma n’ibindi.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|