
Inyana yabyawe n’imbyeyi yitwa Rwego, ikaba imwe muri eshanu iri shuri ryagabiwe ubwo ryizihizaga isabukuru y’imyaka 50 mu w’2009, ni yo yashyikirijwe ishuri Butare Catholique.
Sr Philomène Nyirahuku, umuyobozi wa NDP Karubanda, avuga ko n’ubwo uyu munsi boroje Butare Catholique, bazagabira na seminari ntoya ya Karubanda.
Ati “Intore izirusha intambwe yatugabiye inka nziza z’inzungu muri 2009, abana banywa amata ndetse turanagurisha kuko zitari gukwira hano zose. Mu rwego rwo kumwitura twiyemeje koroza amashuri abiri. Butare Catholique ni bo baje kuyitwara uyu munsi. Tuzoroza na Semanari ntoya yo ku Karubanda ariko iyabo iracyari ntoya.”
Umuyobozi w’ishuri Butare Catholique, Dan Byiringiro, yishimiye inyana bahawe.
Ati “Twari dusanzwe tworoye inka, ariko by’umwihariko tubonye ikomotse kuri perezida wa Repubulika. Ni ishema rikomeye. Tugiye kuyifata neza, ikure, nibyara amata izatanga tuzayaha abana. Kandi nibyara natwe tuzayishyikiriza n’abandi bayororeho.”

Iyi nyana ngo ije isanga izindi nka ebyiri zihaka bafite, kandi ngo amata izatanga bazajya bayaha abana biga mu mashuri abanza, uhereye mu mwaka wa kane, kuko kugeza ubu abo mu ishuri ry’inshuke n’abo kugeza mu mwaka wa gatatu Leta iyabagenera.
Abanyeshuri bahagarariye abandi baje kwakira iyi nka bavuze ko kuba ishuri NDP Karubanda ryabagabiye bitumye aya mashuri aba inshuti, kandi ngo biteze ko iyi nka izazanira amafaranga ikigo cyabo.
Lucie Murekatete ati “Na kera abantu baragabiranaga. Kuba baduhaye inka ni icyerekana ko umuco nyarwanda ugikomeye kandi ugihari. Kandi natwe nk’abanyeshuri tubaye inshuti, gusurana buriya tuzajya dusurana.”
Steven Muhire na we ati “Buriya ni nk’aho baduhaye amafaranga kuko uretse amata, n’ifumbire izatanga izafumbizwa imirima yo ku ishuri maze tubone ibyo kurya bihagije.”


Ohereza igitekerezo
|