Mwige mugamije guhanga imirimo – Perezida Ruto aganira n’abanyeshuri i Kigali

Perezida wa Kenya William Ruto mu biganiro yagiranye n’abiga muri Kaminuza ya Carnegie Mellon, yasabye abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza kwiga bagamije kuzahanga imirimo aho kwiga bagamije gushaka akazi.

Perezida Dr William Ruto
Perezida Dr William Ruto

Perezida Dr William Ruto uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yasuye abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Carnegie Mellon bagirana ibiganiro byibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Muri ibi biganiro abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza bagize umwanya wo kubaza ibibazo Perezida Dr William Ruto. Bimwe mu bibazo byagarutsweho byibanze ku kibazo cy’ubushomeri bugaragara mu rubyiruko rwa Afurika.

Perezida Ruto yavuze ko icya mbere ari ukubaka ubushobozi bw’urubyiruko binyuze mu burezi buboneye, ku buryo batiga gusa ngo babone akazi ahubwo bakiga mu buryo butuma na bo bihangira imirimo.

Ati “Gutanga uburezi buboneye, uburezi butegura urubyiruko ku buryo bazaba biteguye guhangana n’isoko ry’umurimo bivuze ngo bakeneye ubumenyi nyabwo atari ukugira ngo gusa babone akazi”.

Perezida Ruto yavuze ko amahirwe bahawe bagomba kuyabyaza umusaruro kugira ngo bateze imbere umugabane wa Afurika.

Ati “Mu gihe mwiga muri iri shuri mugomba kumenya ko turi ku mugabane usa n’ufite ingorane zitandukanye, ariko kandi mugomba no kumenya ko hari urundi ruhande rwiza rw’aho turi kandi urwo ruhande rwiza ni uko uyu ari umugabane ufite ejo hazaza. Uyu ni wo mugabane ufite abantu bakiri bato ku isi hose. Impuzandengo y’ikigero cy’imyaka yacu muri Afurika ni hagati y’imyaka 19 na 21. Ibi bisobanuye ko ari twe dufite urwego rw’abakozi bafite ubushobozi buhanga udushya bafite imbaraga kandi bafite impano kurusha abandi ku isi. Uyu ni umugabane ufite ubutunzi bw’ingufu nyinshi zisubira. Mwebwe ejo hazaza hari mu biganza byanyu, uwo ni wo mugabane dusangiye.”

Muri ibi biganiro kandi Perezida William Ruto yagaragarije uru rubyiruko ko ari rwo mizero y’ejo heza ha Afurika, bityo abasaba gushyiraho umwete mu byo bakora kugira ngo bazane impinduka zikenewe kuri uwo mugabane.

Ati “Nabahaye ishusho y’uko ejo hazaba hameze ahasigaye bizaterwa namwe, amahirwe mufite n’igihe mufite mwagiriwe ubuntu bwo kuba mugeze aha mu myigire yanyu kuko abenshi ntibigeze babona aya mahirwe mwabonye, nimukoreshe aya mahirwe rero muri iki kigo gikomeye kandi mumenye ko murimo gukora ibi ku bwanyu ariko kandi cyane cyane ku bw’uyu mugabane ndetse no ku bw’abantu bose”.

Mbere yo gusura iyi Kaminuza, Perezida Ruto yabanje kujya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira imibiri y’abishwe muri Jenoside.

Hakurikiyeho igikorwa cyo gusangira ku meza aho Perezida Ruto yakiriwe na Perezida Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka