‘Mwarimu shop’ ntitwayibagiwe, ahubwo twasanze igoye - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi wa mwarimu, yavuze ko gushyiraho Mwarimu shop (iguriro ryagenewe abarimu) basanze bigoye mu Rwanda, bahitamo kongeza umushahara wa mwarimu.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yabigarutseho asubiza ikibazo cy’umwarimu wasabye ko habaho Mwarimu Shop, aho yavuze ko Guverinoma yasanze idashoboka.

Yagize ati “Mwarimu Shop ntabwo twayibagiwe ahubwo twasanze idashoboka, iragoye. Mu nama nk’iyi tugomba kubabwiza ukuri kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu. Twasanze Mwarimu shop igoye ahubwo duhitamo ko mwarimu yakongererwa umushahara, kugira ngo ajye abasha guhaha neza, ikindi kandi Igihugu ntabwo cyabasha kubaka Mwarimu shop muri buri Kagari, niyo mpamvu, nta yindi”.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022, u Rwanda rwizihije umunsi wa Mwarimu, Guverinoma yatangaje ko ishyigikiye byimazeyo umwuga abarimu bakora.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, wahagarariye Umukuru w’Igihugu mu muhango wo kwizihiza uyu munsi, wabereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya BK Arena.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yari mu birori by'umunsi wa mwarimu
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yari mu birori by’umunsi wa mwarimu

Ni abarimu basaga 7,000 baturutse hirya no hino mu gihugu, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ishima ibyakozwe mu rwego rwo guteza imbere umwarimu, harimo kongererwa umushahara, gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga akazi ku barimu no guhindurirwa imyanya.

Uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Umwarimu ishingiro ry’impinduka nziza mu burezi”.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko na we yabaye umwarimu, ashimangira ubutumwa Perezida Kagame yageneye abarimu kuri uyu munsi, ko Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye byimazeyo umwuga abarimu bakora, ariyo mpamvu bakomeza kubita Abarezi n’ababyeyi mu gihugu cy’u Rwanda.

Abarimu babaye indashyikirwa bahembwe
Abarimu babaye indashyikirwa bahembwe

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, hahembwe abarimu 10 babaye indashyikirwa, aho bahawe moto zizajya zibunganira mu kazi banahabwa n’icyemezo (Certificat) cy’uko babaye indashyikirwa.

Bitabiriye umunsi wa mwarimu ari benshi
Bitabiriye umunsi wa mwarimu ari benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka