Mwarimu Rukundo yakunze umurimo none arahembwe

Abarimu bo mu karere ka Burera bishyize hamwe bagabira inka mugenzi wabo Rukundo Janvier wigisha ku Ishuri ryisumbuye rya Gahunga TSS.

Mwarimu Rukundo Janvier(Hagati wambaye umweru) ubwo yashyikirizwaga inka yagabiwe na bagenzi be
Mwarimu Rukundo Janvier(Hagati wambaye umweru) ubwo yashyikirizwaga inka yagabiwe na bagenzi be

Ibi babimukoreye nyuma y’uko agaragaje ubudasa mu myigishirize ifite ireme, bashaka kumubwira ngo komereza aho.

Rukundo ngo yagaragaje gukunda umurimo, bidasanzwe, bituma ashobora gutsindisha abanyeshuri yigisha ku kigero cy’100%.

Akimara gushyikirizwa inka yagize ati “Gutoranywa muri bagenzi banjye nk’umwarimu witwaye neza mu kazi byanshimishije cyane. Byanyongereye imbaraga zo gukora cyane no gushyira umuhate wisumbuyeho mu nshingano zanjye."

Akomoza ku cyabateye koroza mugenzi wabo inka, Bukuba Cyriaque, Umuyobozi wa ES Gahunga TSS yagize ati: “Ni mu rwego rwo gutera abarimu umwete ngo bumve ko bagomba gukora neza."

Abarimu barimo n’uwitwa Mberabagabo Dismas, bavuga ko ubu nta rundi rwitwazo bagifite rwababuza kwita ku myigishirize inoze, cyane ko n’ubuyobozi bw’igihugu bwabahaye amahirwe mu buryo bwose bushoboka.

Ati: “Mbere abenshi mu barimu twakoraga nk’abikiza kubera gucibwa intege n’imibereho mibi. Icyo dushima ubu ni uburyo Ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwatongeje imishahara imibereho ikaba igenda irushaho kuba myiza”.

Insanganyamatsiko y’Umunsi w’Umwarimu y’umwaka wa 2024, ishimangira ko umwarimu uhawe agaciro bimwongerera imbaraga ashyira mu burezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Es gahunga tss ntashuri ririmo peuh!

Emmanuel Niyogisubizo yanditse ku itariki ya: 26-12-2024  →  Musubize

Ishuri rya Es gahunga Tss abanyeshuri turarinenga kuko ntabikoresho rifite byo gukoreraho pratice ikindi kandi turarinenga yuko ridashira ibintu kumurongo nkubu harabanyeshuri twatashe tudacyuye report kd twarishuye.

Emmanuel Niyogisubizo yanditse ku itariki ya: 26-12-2024  →  Musubize

Ndashimira mwarimu Kuba tanga uburezi bufite Ireme Kandi nabanyeshuri bigishwa Nawe bazamwigireho nkuko yabigishije neza Kandi nshimira nababyeyi bamugabiye Rwose, ukoze neza arye ashimirwa murakoze Kigali today.

Kagabo Vincent yanditse ku itariki ya: 14-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka