Mushimiyimana yize Siyansi ariko ahitamo gusudira

Mushimiyimana Laetitia wize siyansi mu mashuri yisumbuye, ntiyahisemo kubikomeza ahubwo yahise ajya kwiga umwuga wo gusudira n’ibindi bigendanye, akavuga ko yizeye akazi nta gushidikanya.

Mushimiyimana ngo yizeye ko umwuga yize uzamubeshaho neza
Mushimiyimana ngo yizeye ko umwuga yize uzamubeshaho neza

Yabivuze ku wa kane tariki 23 Mutarama 2020, ubwo yahabwaga impamyabushobozi n’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC) nyuma yo kwiga iyo myuga mu gihe cy’umwaka, abazihawe bose hamwe bakaba ari 442 bize imyuga inyuranye muri iryo shuri.

Uretse abo bize mu gihe cy’umwaka, IPRC Kigali yanahaye impamyabumenyi abafundi n’abandi bakora imirimo yuzuzanya n’ubwubatsi, 5150 bigiye ku murimo, nyuma baragenzurwa bagaragaza ko ibyo bakora babizi, bahabwa urwo rupapuro rw’umutsindo.

Aganira na Kigali Today, Mushimiyimana yavuze ko kuva kera yikundiraga imyuga ari na yo mpamvu yayihisemo.

Agira ati “Nize siyansi ariko nkaba kuva kera narakundaga imyuga, bituma ndangiza ayisumbuye mpita nigira kwiga gusudira ndetse no gukoresha imashini zo mu nganda. Ubu narabimenye neza ari na yo mpamvu bampembye kuko nagize amanota meza”.

Umwe mu barangije kwiga ahabwa impamyabumenyi
Umwe mu barangije kwiga ahabwa impamyabumenyi

Uwo mukobwa yahembwe mudasobwa nshya yo mu bwoko bwa Positivo, akavuga ko byamuteye umwete ndetse bimuha n’icyizere cy’uko azagera kuri byinshi.

Mushimiyimana avuga kandi ko nta pfunwe afite kuba yarize umwuga bamwe bavuga ko ari uw’abagabo, we ngo icy’ingenzi ni ubushake.

Ati “Abavuga ibyo ni abagifite imyumvire ya kera, aho habagaho imirimo yitwaga iy’abagore n’iy’abagabo. Si byo rero kuko twese turashoboye, ntaho umugabo yasudira ngo jyewe binanire, ahubwo nakangurira n’abandi bakobwa gutinyuka bakiga imyuga kuko itanga akazi gahoraho, icy’ingenzi ni ubushake kandi ushaka arashobora”.

Uwingabire Olivier wo mu Karere ka Rubavu usanzwe akora akazi k’ubufundi ari na wo mwuga we, yishimiye cyane kuba yahawe impamyabumenyi kuko ngo hari aho byajyaga bimugora kubona akazi.

Ati “Uru rupapuro ruranshimishije kuko mbere hari ibigo byazaga bitanga akazi ariko bikadusaba icyerekana ibyo tuzi kikabura umuntu akabura akazi atyo kandi asanzwe agakora. Ubwo tubonye izi mpamyabushobozi nizeye ko ntaho nzongera gukumirwa, ndetse ngiye no kujya mpiganirwa amasoko nanjye niteze imbere”.

Icyo gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Dr James Gashumba, yavuze ko abize imyuga bahisemo neza kuko izabarinda ubukene.

Ati “Turashima cyane mwebwe mwahisemo kwiga imyuga no kuyihuguramo kuko bizamura urwego rw’ubunyamwuga. Ubu mwebwe mwize ibyo mugiye gukora kandi bizabatunga n’imiryango yanyu bityo mwiteze imbere”.

Ati “Imyuga mwize ni yo izabarinda kwirirwa mutegeye amaboko abandi, cyane ko nk’uko mubyivugira ngo ‘umwana w’umufundi arabwirirwa ntaburara’. Ibi biri muri gahunda ya Leta yo kongera imirimo, ndetse ni na byo Umukuru w’Igihugu ahora adushishikariza kuko ari ukwihesha agaciro, ntimuzabitezukeho rero”.

Abarangije kwiga bagiye gutangira imirimo biganjemo urubyiruko, hafi ya bose bafite intego yo kwikorera, gusa ngo ikibazo kiri rusange ni icy’igishoro, bagasaba ababishinzwe kubafasha ngo boroherwe no kubona inguzanyo.

Abigiye muri IPRC Kigali bize imyuga irimo gukora amazi, ububaji, ikoranabuhanga, ubukanishi, gukora amafirigo, gusudira, gukoresha imashini zo mu nganda n’ibindi.

Umuyobozi wa RP, Dr James Gashumba
Umuyobozi wa RP, Dr James Gashumba
Abigiye ku murimo bishimiye guhabwa icyemeza ko bawuzi
Abigiye ku murimo bishimiye guhabwa icyemeza ko bawuzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka