Musanze: Urubyiruko rwagaragarijwe inyungu iri mu kwiga amasomo y’ubunyamwuga mu Ibaruramari

Urugaga nyarwanda rushinzwe guteza imbere Ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), rutangaza ko urubyiruko nirurushaho gushyira imbaraga mu kwiga amasomo y’ubunyamwuga mu by’ibaruramari, bizafasha ko amahame n’amabwiriza agenga ibaruramari, arushaho kumenyekana no kwimakazwa, bifashe no mu iterambere ry’igihugu.

Urubyiryuko rwiga muri za kaminuza rwasobanuriwe amahirwe ari mu kwiga amasomo yongera ubunyamwuga mu ibaruramari
Urubyiryuko rwiga muri za kaminuza rwasobanuriwe amahirwe ari mu kwiga amasomo yongera ubunyamwuga mu ibaruramari

Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu bakozi b’iki kigo, mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwabereye mu Karere ka Musanze, kuwa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, bwitabiriwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), n’abiga mu Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, hagamijwe kubagaragariza amahirwe ari mu kwiga amasomo y’ibaruramari.

Straton Nyirindekwe, ushinzwe uburezi muri ICPAR, agira ati “Ni amasomo bashobora kwiga akiyongera ku yo basanzwe biga muri Kaminuza. Tuvuge niba abanyeshuri biga nko kugeza saa sita cyangwa saa saba, Kaminuza runaka ishyiraho uburyo bwo kwigisha ayo masomo y’inyongera, akigishwa nko ku mugoroba cyangwa muri week-end, kugira ngo umunyeshuri wiga amasomo asanzwe ya kaminuza, wabihisemo, abone n’uwo mwanya wo kwiga ayo masomo yandi y’inyongera, atuma agira ubumenyi bwimbitse bumwubakira ubunyamwuga mu by’ibarururamari”.

Ati “Ni porogaramu zizwi nka CPA (Certified Public Accountants), hakaba n’ayo navuga ashingiye kuri tekiniki azwi nka CAT (Certified Accountant Technicians), umuntu arangiza ari ku rwego mpuzamahanga mu ibaruramari ry’umwuga”.

Asanga gushyira imbaraga mu kwitabira bene izi porogaramu, bizakuraho imbogamizi zikigaragara zishingiye kuri za raporo n’amakosa bigaragaza ubunyamwuga bucye mu bijyanye n’ibaruramari, bityo n’igihugu kibyungukiremo.

Straton Nyirindekwe ushinzwe uburezi muri ICPAR, ahamya ko hari amahirwe menshi urubyiruko rwabonera mu kuba abanyamwuga mu ibaruramari
Straton Nyirindekwe ushinzwe uburezi muri ICPAR, ahamya ko hari amahirwe menshi urubyiruko rwabonera mu kuba abanyamwuga mu ibaruramari

Kugaragariza urubyiruko uko na bo bagira uruhare muri izo mpinduka, binyuze muri ibi biganiro bagejejweho, Nyirindekwe asanga bizatanga umusaruro.

Ati “Ikigamijwe ni ukwereka urubyiruko cyane cyane abakiri bato, amahirwe abakikije bashobora kubyazwa umusaruro, bakagira uruhare mu isoko ry’umurimo rinoze, haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’ubumenyi busabwa ku mubaruramari w’umwuga butuma akora adahuzagurika. Iterambere ry’igihugu cyacu n’isi muri rusange, rikeneye abakora ibintu bigaragaza ubunyamwuga bufatika, bafite ubushobozi bwo kucyerekeza mu bukungu buhamye. Nta handi bizashingira atari ugutegura abanyamwuga mu ibaruramari”.

Bamwe mu banyeshuri nyuma yo gusobanurira imiterere y’izi porogaramu, biyemeje ko bagiye kubigira ibyabo, nk’uko Ntakirutimana Protogène yabisobanuye.

Ati “Mbashije gusobanukirwa ko amasomo dusanzwe twiga muri Kaminuza arebana n’ibaruramari, afite icyo atandukaniyeho na CPA, kuko yo ifite umwihariko wo kuba yigishwa mu buryo bucukumbuye, ufite ubushobozi bwo gusohoka ku ntebe y’ishuri yitwara kinyamwuga no gutanga umusaruro mu kazi ke”.

Dr Léopord Hakizimana, Umuyobozi wa University of Kigali ishami rya Musanze, ahamya ko ababaruramari b’umwuga, bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’ibigo, byaba ibya Leta n’iby’abikorera. Akabiheraho asaba urubyiruko gutinyuka bakitabira kwiga ayo masomo.

Yagize ati “Igihe kirageze ngo urubyiruko rurusheho kumva ko tubahanze amaso mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Birasaba ko umubare munini w’abiga muri za Kaminuza cyangwa amashuri makuru, bitabira kwiga izo porogaramu, zibubakira ubushobozi bwo kuba abanyamwuga mu ibaruramari. Tukaba tubyitezeho kugabanya icyuho mu buryo bufatika, cyaturukaga ku bihombo bigaragara mu bigo bitandukanye, kubera ko ababikoramo bazaba ari abanyamwuga”.

Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza

Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyaruguru hari santere imwe, iri muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze, yakira abiga amasomo y’ubunyamwuga mu by’ibaruramari; kugeza ubu ikaba ifite abanyeshuri bagera kuri 230 biga muri iyi porogaramu.

Ikigo ICPAR kivuga ko kugira ngo igihugu kigire abanyamwuga mu by’ibaruramari, bisaba kubitegura hakiri kare, binyuze mu kubishishikariza urubyiruko, dore ko mu myaka isaga 10 iri imbere, u Rwanda ruzaba rukeneye nibura abanyamwuga mu by’ibaruramari batari munsi y’ibihumbi 7 mu bigo bya Leta, hatabariwemo iby’abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka