Musanze: Abanyeshuri 71 baguwe nabi n’ifunguro baririye ku ishuri

Abana 71 biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Muko mu Karere ka Musanze, baguwe nabi n’ifunguro rya saa sita fatiye ku ishuri kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2018.

GS Muko iherereye i Musanze mu Ntara y
GS Muko iherereye i Musanze mu Ntara y’Anajyaruguru

Aba bana bakimara gufata iri funguro ngo batakiye icyarimwe mu nda, bahita berekezwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyakinama bahabwa imiti ibafasha kuruka ibyo bari bamaze kurya.

Nyuma yo guhabwa iyo miti ngo abagera kuri 51 barorohewe barataha, ariko 20 muri bo bakomeje kuremba bahita bajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri mu ma saha y’ijoro, kugira ngo barusheho kwitabwaho.

Amakuru Kigali Today yatangarijwe na Uwamariya Marie Claire Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu aba bana bakimara gufatwa n’ubu burwayi, yavuze ko bamwe muri abo bana ubuzima bwatangiye kugenda neza ndetse hakaba hari icyizere ko bose buri bwire bose batashye.

Yavuze kandi ko icyateye icyo kibazo kitaramenyekana, ariko ngo kugeza ubu, bafatanyije n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse na Polisi y’igihugu, bari kugenzura icyabiteye kugira ngo kirwanywe kitazasubira.

Twizerimana Dative ufite umwana wiga muri iri shuri wagize ikibazo nyuma yo gufata aya mafunguro, avuga ko bageze kwa muganga nta kintu bigeze batangarizwa cyateye abana babo kumererwa nabi.

Ati” Ntibigeze batumenyesha icyo abana bacu bazize, gusa babahaye ibinini n’amazi arimo imiti irukisha abararuka, ubundi batubwira kubatahana tugakomeza kubaha icyo kunywa”.

Yakomeje avuga ko bahangayikishijwe no kubona ikigo kibasaba amafaranga yo kugaburira abana bakayatanga, ariko abana babo bakagaburirwa ibiryo bibagiraho ingaruka.

Umuyobozi w’iri shuri Niyibizi Emmanuel, yahumurije aba babyeyi abizeza ko ku bufatanye na Polisi bari bumenye icyateye iki kibazo ubifitemo uruhare akabihanirwa.
Agiteye tukirwanye kuburyo kitazasubira ukundi”.

Yakomeje agira ati” Ubu abana bose bamaze kumera neza, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bose baje mu ishuri. Iki kibazo ni ubwa mbere kibaye muri iki kigo, turakora ibishoboka tumenye icyagiteye tukirwanye kuburyo kitazasubira ukundi.”

Umwe mu bana biga kuri iki kigo yatangarije Kigali Today ko nubwo nta ngaruka ibi biryo byari byakabagiraho ari benshi gutya, barya ubugari bwa Gahunga butetse nabi ngo kuburyo abanyeshuri bashobora kuba batewe ikibazo na gahunga idahiye.

MENYA UMWANDITSI

PROMOTED STORIES
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abayobozi nibakurikirane iki kibazo kuko biragaragara ko ari ikibazo cyumwanda nibasure aho bitekerwa birebere murakoze.

Kano yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Nagahumamunwa

NIYIBIZI yanditse ku itariki ya: 15-02-2018  →  Musubize

Ababyeyi baba batanze amafaranga y’ishuli harimo nayo kurya icyo kigo kigaburire neze abo banyeshuli kdi abatetsi bateke neza

NIYIBIZI yanditse ku itariki ya: 15-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka