Musanze: Ababyeyi bujuje ‘salle’ abanyeshuri bazajya bariramo yatwaye asaga miliyoni 80

Ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Faransisiko d’Assise Remera (GS St François d’Assise Remera), giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, huzuye Salle abanyeshuri bazajya bafatiramo ifunguro rya saa sita.

Salle ababyeyi bujurije abanyeshuri yatwaye Miliyoni 80Frw
Salle ababyeyi bujurije abanyeshuri yatwaye Miliyoni 80Frw

Ni salle ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 1000 bicaye neza, ikaba yaratwaye asaga Miliyoni 80 z’Amafaranga y’u Rwanda. Yubatswe n’ababyeyi b’abana biga kuri iki kigo, bafatanyije n’abaharangirije amasomo bakajya ku isoko ry’umurimo, yaba mu Rwanda no hanze yaho hamwe na Kiriziya Gatolika.

Ngo bifuzaga gukemura imbogamizi z’imyigire y’abana zaturukaga ku gucyererwa amasomo ya buri munsi, kubera gutinda bafata ifunguro rya saa sita nk’uko bigarukwaho n’umwe mu baharerera witwa Hakizimana JMV.

Yagize ati “Ubwo gahunda yo kugaburirira abana ku mashuri yatangiraga, abana bacu bariraga mu mashuri bigiramo, barangiza bagakubura, bagakoropa hiyongereyeho no guhanagura intebe zabaga zamenetseho ibiryo. Wasangaga amasaha abiri ya nyuma ya saa sita y’amasomo, bayamarira mu gukora isuku, amasomo bakabaye biga bakayatakaza”.

Musenyeri Harolimana wayifunguye ku mugaragaro yibukije ababyeyi n'abarezi kwita ku burere n'imyigire y'abana
Musenyeri Harolimana wayifunguye ku mugaragaro yibukije ababyeyi n’abarezi kwita ku burere n’imyigire y’abana

Kankundiye Bibiyana yungamo ati “Twahoranaga impungenge z’imyigire y’abana bacu bigaga amasaha y’ibicebice, hakaba ubwo natwe ubwacu nk’ababyeyi twitabiriye inama tukayikorera mu cyumba gitoya cyahabaga nabwo kandi ducucitse, ku buryo benshi bananirwaga no kuyikurikirana cyangwa ngo bayitangiremo ibitekerezo birebana n’imyigire”.

Abanyeshuri basanga salle nshya bubakiwe igiye kubunganira muri byinshi. Ngiruwonsanga Félicien ati “Ni salle y’icyerekezo yagutse ikagira intebe n’ameza twicaraho twisanzuye. Twatangiye no kuyifatiramo amafunguro, aho isaha igera tugafata amafunguro kandi ntitugikererwa amasomo. Ibyo bituma amanota yiyongera ndetse n’igipimo cy’ubumenyi tugenda twunguka kirarushaho kuba cyiza”.

Uretse gufatiramo ifunguro rya saa sita, iyi salle izajya inifashishwa mu gukorerwamo inama, ibirori n’imyidagaduro.

Ni salle ifite ubushobozi bwo kwakira abasaga 1000 bicaye neza
Ni salle ifite ubushobozi bwo kwakira abasaga 1000 bicaye neza

Soeur Valentine Uwizeyimana, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Faransisiko d’Assise Remera, avuga ko biteguye kuyibyaza umusaruro mu gushyigikira ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Icyo dushyize imbere ni ukurera umwana ushoboye kandi ushobotse. Ni urugamba twinjiyemo binyuze mu gutanga uburezi bufite ireme no kongera ibikorwa remezo bibushyigikira. Twihaye intego y’uko nibura mu myaka itanu iri imbere imitsindire y’abana izaba iri ku rwego rurenze urwo turiho uyu munsi ku buryo nta mwana uzaba akigaragara mu cyiciro cya U, kandi ibyo kubigeraho ni uko umwana aba yigira ahantu hamworohereza gucengerwa neza n’amasomo”.

Soeur Valentine Uwizeyimana uyobora Ikigo cy'Urwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Faransisiko d'Assise Remera
Soeur Valentine Uwizeyimana uyobora Ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Faransisiko d’Assise Remera

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Harolimana Vincent, yasabye ababyeyi n’abarezi guhugukira gutega abana amatwi, bamenya ibibazo bafite no kubunganira mu kubikemura.

Yagize ati “Abana dushinzwe kurera no kwitaho, baba bafite ibibazo bitandukanye kandi bidasigana n’impano bifitemo tuba dukwiye gukurikiranira hafi no kubafasha kubiha umurongo, ubaganisha mu cyerekezo gituma baba abantu bazima. Ibyo rero ntibabigeraho tutababaye hafi ngo tububakire ubushobozi mu buryo bw’imyigire n’imitekerereze kugira ngo babashe kwigirira akamaro banakagirire igihugu”.

Musenyeri Harolimana yashimye umuhate w’abashyize hamwe ubushobozi kugira ngo iki gikorwa kigerweho, aboneraho no kubibutsa ko urugendo rwo kwagura n’indi mishinga mishyashya rugikomeza.

Ngoga Eugène, Umuyobozi Ushinzwe ishami rishinzwe ubuyobozi bw’amashuri n’imyigire y’abana, mu Kigo gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), asanga uru ari urugero rwiza n’abandi babyeyi bakwiye kureberaho mu gushyigikira gahunda za leta zo guteza imbere ireme ry’uburezi.

Imyaka 75 irashize iki kigo cya GS Mutagatifu Faransisiko d’Assise Remera, kibonye izuba kuko cyashinzwe mu 1948. Cyatangiye ari ishuri ryigishirizwamo iyobokamana, nyuma gihinduka ikigo cy’ishuri ribanza, ryagiye ryaguka kugeza aho ubu cyabaye ikigo gifite icyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye, hiyongereyeho n’amashami agera kuri atatu.

Imirimo yo kubaka iyi salle yatashywe ku mugaragaro yamaze igihe cy’umwaka umwe.

Abanyeshuri ngo bagorwaga no kutagira ahisanzuye bafatira ifunguro rya saa sita
Abanyeshuri ngo bagorwaga no kutagira ahisanzuye bafatira ifunguro rya saa sita
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka