Musabyimana yigiye ku gitutu Kaminuza bituma arusha amanota umuhungu we biganaga

Ntibikunze kubaho ko mu mashuri umwana yigana n’umubyeyi we mu cyumba kimwe cy’ishuri, ariko mu rugo rwa Musabyimana Faustin ni ibyishimo bikomeye, kuko arangije Kamunuza yigana n’umwana we.

Umwana na se bishimiye ko barangije kaminuza bigana mu ishuri rimwe
Umwana na se bishimiye ko barangije kaminuza bigana mu ishuri rimwe

Ni mu kiganiro uwo mugabo uri mu kigero cy’imyaka 55, yagiranye na Kigali Today, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya kane, ku banyeshuri 174 basoje amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, MIPC (Muhabura Integrated Polytechnic College), ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022.

N’akanyamuneza ku maso, Musabyimana yavuze ko mu myaka itatu amaze yigana n’umwana we, babaye inshuti zikomeye ku buryo banahishe abanyeshuri bigana isano bafitanye, bamara imyaka irenga ibiri nta makuru azwi ko umwana ari kwigana na se.

Ati “Mfite ishema rya kibyeyi kuba ndangije amashuri ya Kaminuza nigana n’umwana wanjye nta wishisha undi, ngo umwe avuga ngo uriya ni Papa ibi sinabikora andeba, cyangwa ise avuge ati uriya mwana wanjye ibi sinabikora andeba”.

Arongera ati “Wasangaga dufitanye urukundo rwo gufashanya abanyeshuri bagirana, abo twigana baje kumenya ko ari umwana wanjye muri uyu mwaka wa nyuma, bumvaga ko ari abanyeshuri basanzwe”.

Uwo mubyeyi arashimira umwana we, kuko ngo igitutu yatumye agira ngo atamurusha, byamufashije kwiga cyane, dore ko uwo mubyeyi ari na we wahawe igihembo cy’umunyeshuri wahize abandi mu gutsinda.

Ati “Kugira ngo umwana wawe akurushe ni akantu kakubabaza, yego ntabwo kakubabaza kubera ko yatsinze akakurusha, ariko nyine ni akantu kakurya”.

Arongera ati “Byagaragaye namwe mwabyiboneye ko namurushije amanota, umwana wanjye ndamushimira kuba kwigana na we byanshyize ku gitutu kugira ngo atandusha, niga nshyizeho umwete ntera imbere mu bumenyi”.

Uwo mubyeyi yavuze ko kuba umwana yarafashe icyemezo cyo kwigana se, ari we wabimugiriyemo inama, umwana abyemera agononwa ariko birangira abyishimiye.

Ati “Nashatse kongera ubumenyi mu kazi nsanzwe nkora k’amashanyarazi, bihurirana n’uko umuhungu wanjye yari arangije amashuri yisumbuye, ndamubwira nti nawe ushaka waza tugakomezanya mu mashanyarazi, niba biguteye ipfunwe ko wigana najye ukabireka. Yaranyemereye araza turigana none dusoje icyiciro cya mbere cya Kaminuza”.

Avuga ko ubwo babaga bari mu rugo basubira mu masomo, ngo batajyaga bishishanya, aho umwe yasobanuriraga undi mu cyo amurusha, ari nayo mpamvu ngo kwiga bitabagoye, avuga ko we n’umwana we biteguye gukomeza amasomo bakabona ubumenyi busubyeho.

Niyonshuti Emile, umusore w’imyaka 24 ari we usoje amasomo yigana na se, na we aremeza ko kwigana n’umubyeyi we bitamworoheye.

Ati “Kuba ndangije amasomo nigana n’umusaza, umubyeyi wanjye biranshimishije cyane n’ubwo bitari byoroshye, ni ibintu by’agaciro kwigana na Papa wawe kuko byanteye imbaraga bigatuma numva ko mfite umuntu unshyigikiye kandi umpora iruhande, aho umwe atasobanukirwaga undi yaramwegeraga akamusobanurira”.

Arongera ati “Nize ku gitutu gikomeye, nkavuga nti nandusha biragenda bite kandi ari umuntu uheruka mu ishuri kera, nkiga nshyizemo imbaraga ariko birangiye andushije. Nishimiye ko Papa ariwe uhawe igihembo cy’umunyeshuri wa mbere mu ishuri ryacu mu by’amashanyarazi”.

Musabyimana arasaba abageze mu zabukuru kwirinda ipfunwe ryo kwiga bakuze, bakigirira icyizere bakajya mu ishuri, aho yemeza ko agiye kurushaho kunoza umurimo we bitewe n’ubumenyi yungutse, abibutsa ko kwiga bitagira iherezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Irashimishije iyi nkuru pe.
Uyu muryango biboneka ko ufite intego kandi zirambye.
Muzazigeraho Imana Ikomeze Ibibafashemo.

Rwandankunda yanditse ku itariki ya: 17-10-2022  →  Musubize

Nukuri yakozeresheje umuhati ukomeye,burya koko gushaka ni,ugushobora,yabaye intangarugero,kubantu tugira ipfunwe ,ngo turi bakuru,ntitwakwigana n,abana,aho kureba kuhaza hacu.

Habyarimana jean pierre yanditse ku itariki ya: 17-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka