Muri TVET hongewemo amasomo y’iby’indege na Gari ya moshi

Urwego rw’igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’ubumenyingiro (RTB), ruratangaza ko guhera mu mwaka utaha w’amashuri, muri TVET hazatangira kwigishirizwa amasomo y’iby’indege na Gari ya moshi.

Paul Umukunzi, umuyobozi wa RTB
Paul Umukunzi, umuyobozi wa RTB

Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe tekiniki imyuga n’ubumenyingiro (RTB), Paul Umukunzi, avuga ko hari amasomo atari asanzwe atangirwa mu Rwanda agiye kujya yigishirizwa muri TVET.

Ati “Hari amasomo atabaga mu Rwanda y’ibijyanye no gukanika indege na Gali ya Moshi, ntabwo byari bisanzwe ariko ni porogaramu nshya zirimo kuza muri TVET, kuko muzi ko mu ntumbero y’igihugu cyacu ibijyanye na Gali ya Moshi zigiye kuza mu Rwanda”.

Akomeza agira ati “Kugira ngo zize rero ni uko dutegura abana b’Abanyarwanda bashobora kubaka imihanda yazo, bashobora kuzikanika, bashobora kwita ku bikorwa remezo byose bifite aho bihuriye na Gali ya Moshi. Ikindi ibijyanye no kwita ku ndege, ni amasomo tutagiraga mu Rwanda, ariko nayo tugiye gutangiza ku rwego rwa Rwanda Polytechnic, bizatangira mu mwaka w’amashuri utaha”.

Kuri ubu harimo gutunganya imfashanyigisho y’ayo masomo hamwe no gushaka Abarimu, ndetse no gushaka ibikoresho bijyanye nabyo kugira ngo bizatangirire igihe cyateganyijwe.

Uretse amasomo y’iby’indege na Gali ya Moshi agiye gutangizwa, ngo n’andi asanzwe ahatangirwa arimo gusubirwamo kugira ngo ahuzwe n’aho tekinoloji igeze uyu munsi, bitewe n’uko ibyinshi birimo gukorwa muri iyi minsi bisaba kubyinjiza mu ikoranabuhanga.

Ikigamijwe ni uko amasomo atangirwa muri TVET uyu munsi ahuzwa cyane n’aho isoko ry’umurimo ririmo kugana, haba ku rwego rw’igihugu no ku ruhando mpuzamahanga, kugira ngo hatazagira umwana w’Umunyarwanda uzarangiza kwiga yabura akazi akananirwa no kwihangira umurimo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’amashuri ya Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro, Claudette Irere, avuga ko mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kugana amashuri ya TVET, Leta yashyizemo inyunganizi ku buryo guhera mu gihembwe gitaha amafaranga y’ishuri azagabanuka.

Ati “Kwiga imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo ubishobore, ni uko ukora icyo bita puratike (Practical), ugakora ibintu bifatika, ibyo rero akenshi na kenshi ikiguzi gisa n’ikiri hejuru. Mu myaka yashize ntabwo Leta yajyaga yunganira kuri icyo kiguzi, ku buryo amashuri yirwanagaho, rimwe na rimwe akazamura amafaranga y’ishuri”.

Akomeza agira ati “Ariko nk’uko twabyemeje, dutangiranye ndetse n’igihembwe cya gatatu, kubera ko Leta isigaye yunganira kuri iki kiguzi, turashaka ko amafaranga y’ishuri agabanuka, by’umwihariko twanemeje ko nta shuri rizongera kongera amafaranga y’ishuri tutabiganiriyeho. Bagomba kubitugaragariza, bakatwereka koko impamvu icyo giciro kigiye kuzamuka”.

Ibi bizakuraho imbogamizi z’ababonaga ikiguzi cyo kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kiri hejuru, kuko amafaranga agiye kugabanuka ku buryo bishobora gufasha Leta kugera ku ntego yayo, yo kuba muri 2024 abagera kuri 60% bagomba kuba bari mu mashuri ya TVET, bavuye kuri 31% bariho uyu munsi.

Muri TVET hasanzwe higishirizwa amasomo arimo Ubwubatsi na serivisi zijyanye na bwo, Tekinoloji mu by’ingufu, Electronic na Telecommunication, Amahoteli n’ubukerarugendo, Ikoranabuhanga, Ubuhanzi n’ubukorikori. Hari kandi ubuhinzi no gutunganya umusaruro ubukomokaho, Ibinyabiziga no gutwara abantu n’ikoranabuhanga mu by’inganda, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Amashuri ya TVET ari mu byiciro bitatu birimo TSS, n’icyiciro cy’amashuri yisumbuye yigisha Tekiniki, kikaba cyakira abarangije icyiciro rusange (Tronc Commun) bashaka kwiga amasomo afite aho ahuriye na Tekiniki abategura kwinjira ku isoko ry’umurimo cyangwa bakaba bakomeza mu mashuri makuru na Kaminuza.

Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC
Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC

Icyiciro cya kabiri kigizwe na VTS, cyigwamo n’abatarashoboye kwiga ngo barenge icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, aho bigishwa imyuga imara umwaka umwe (Vocational Training Schools).

Naho icyiciro cya Gatatu VTC, ni icy’amasomo atangirwa mu nganda cyangwa muri za Ateliers (Vocational Training Centers), aho abantu biga mu gihe gito akazi kameze nk’agakorerwa muri izo nganda baba bigiramo, abo bashobora kuba batazi no gusoma.

Kuva mu mwaka wa 2011 abamaze kurangiza muri TVET ku rwego rwa Level 5 ni 204.930, mu gihe abarimo kwiga TVET muri uyu mwaka ari 76.955 bari ku rwego rwa Level ya 3 kugera ku ya 5, n’abandi 16.530 bari muri Level ya 1 n’iya 2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njewe ndumunyeshuri wiga leval4 none ikibazo mfite mujye mudushiriraho ibijyanye na building and construction cyane cyane kuri drawing murakoze cyane

Komezushmwe evergiste yanditse ku itariki ya: 19-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka