Murarikiwe ikiganiro ‘Ed-Tech’ ku guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi

Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye, cyongeye cyagarutse.

Igice cy’ikiganiro cya Ed-Tech cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwimakaza uburyo bwifashisha ikonarabuhanga n’uburyo busazwe mu kwiga”, kikazatambuka guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa moya z’umugoroba (6PM-7PM) kuri KT Radio, kigaca no kuri YouTube ya Kigali Today.

Iki kiganiro kizagaragaza kwiyongera kw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire, byatewe n’ikwirakwizwa rya telefone zigendanwa n’ibindi bikoresho by’ababikenera bikoresha amashanyarazi muri Africa, hamwe n’izamuka ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’uburezi.

Byongeye kandi, icyorezo cya Covid-19 cyashimangiye ko ikoranabuhanga rishobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma uburezi bugera kuri benshi mu buryo butajegajega. N’ubwo bimeze bityo ariko, gushimangira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi biracyagoranye kubera inzitizi zirimo ibikorwa remezo bidahagije n’abakozi.

Ikigo Mastercard Foundation cyatangije ikiganiro Ed-Tech Monday, nk’urubuga rwo gusangira ibitekerezo ku kwifashisha ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize, hahurizwa hamwe abafatanyabikorwa barimo abashyiraho imirongo ngenderwaho, abarimu n’ababyeyi.

Ikiganiro Ed-Tech Monday Rwanda kiba buri wa mbere wa nyuma w’ukwezi, kikibanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi n’imyigire mu Rwanda.

Ikigo Mastercard Foundation Center gifite icyicaro i Kigali mu Rwanda, gifite intego yo gukoresha udushya tw’ikoranabuhanga (ICT) mu guteza imbere imyigishirize n’uburezi bwo mu mashuri yisumbuye.

Icyo kigo cyihatira kuziba icyuho gituma uburezi bufite ireme butagerwaho; kwerekana akamaro ka ICT mu burezi no gushyiraho umuyoboro uhuza abayobozi bakora mu bya ICT mu mashuri yisumbuye, kugira ngo binjize ikoranabuhanga muri politiki zigenga uburezi n’ibikorwa bishamikiyeho hose muri Afurika.

Abayobozi, ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abarezi mu bigo by’amashuri, murararitswe kuzakurikira icyo kiganiro cyo kuri uyu wa mbere, aho muzasobanukirwa byinshi ndetse mugatanga n’ibitekerezo ku ngingo izaganirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza cyane ahubwo ababyeyi bakurikirana iri terambere nibafashwe kubikundisha abana turabategereje ikoranabuhanga niryiza

Dona yanditse ku itariki ya: 25-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka