Muhanga: Ubuzima bwari ingorabahizi: Ubuhamya bw’urubyiruko BK Foundation yafashije kwiga imyuga

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga by’umwihariko abafashijwe kwiga imyuga itandukanye na BK Foundation, bavuga ko mbere imibereho yari igoye ku buryo harimo n’abo kubona icyo kurya byari ikibazo gikomeye.

Bishimiye ibikoresho bahawe
Bishimiye ibikoresho bahawe

Abavuga ibi ni abasore n’inkumi 40 barimo abakobwa 21 n’abahungu 19 bamaze igihe cy’amezi icyenda biga, arimo atandatu bizemo imyuga itandukanye irimo ubudozi, mekanike, kwita ku bwiza bw’abakobwa, gukora inkweto n’imikandara, mu mashuri ya TVET, hamwe n’andi mezi abiri bamaze bakora imenyerezamwuga (Internship/Stage).

Ni urugendo batangiye mu kwezi kwa Nzeli 2024 barusoza muri Nyakanga 2025, rusiga harimo abamaze kubona akazi babikesha ubumenyi bungukiye mu mahirwe bahawe na BK Foundation, bakagirirwa icyizere cyatumye bafashwa kwishyurirwa kwiga imyuga nyuma y’uko bari baracikirije amashuri kubera kubura amikoro.

Ubwo bahabwaga impamyabushobozi hamwe n’ibikoresho bizabafasha gukora imyuga bize, kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kanama 2025, aba basore n’inkumi bagaragaje ko mbere yo kwishyurirwa kwiga imyuga batari borohewe n’imibereho, ku buryo kubona ibyo kurya bitaboroherega, bakaba biteguye kubibyaza umusaruro bakubaka ahazaza habo.

Zawugiya Ayingeneye ni umwe mu bize gukora ibintu bitandukanye mu mpu, avuga ko mbere yo kwishyurirwa kwiga imyuga yabagaho mu buzima bugoye.

Ati “Byari bigoye, cyane ko nari narabyariye mu rugo, mfite umwana, nabonaga isabune bingoye, nkabona amavuta y’umwana bigoranye, ngize amahirwe bantoranya mu baza kwiga, ubu ngubu nanjye mfite aho maze kugera, kubera ko bya bindi byari bingoye byarakemutse, ntabwo nabwira umubyeyi ngo ngurira ibi n’ibi kandi n’umwana nkabasha kubimugurira.”

Bahawe n'impamyabushobozi
Bahawe n’impamyabushobozi

Kwiga imyuga byatumye Ayingeneye ahita abona akazi kamuhemba ibihumbi 90Frw ku kwezi, ariko nyuma yo guhabwa ibikoresho bizamufasha gushyira mu bikorwa ibyo yize, ngo agiye kubibyaza umusaruro ku buryo bizamubyarira umusaruro uruta uwo yabonaga.

Si Ayingeneye gusa uvuga ko yagorwaga n’ubuzima, kuko na Christian Kwizera wize mekanike (Mechanics), avuga ko mbere yo kuyiga ubuzima bwari bukomeye.

Ati “Mbere yo kuza kwiga umwuga ubuzima bwari bukomeye, kubona icyo kurya byari ibibazo kuko mu rugo turi abana benshi, ariko ubu ndashimira Imana aho igejeje ikora, kuko ubu kuba mbonye ibikoresho byanjye bizamfasha kugira icyo nigezaho.”

60% by’ingengo y’imari ya BK Foundation bikoreshwa mu bikorwa by’uburezi, birimo gufasha abanyeshuri biga uburezi rusange n’abataragize amahirwe yo gukomeza, bafashwa kwiga imyuga itandukanye mu gihe cy’amezi atandatu.

Mu izina rya BK Foundation, Umuyobozi ushinzwe purogaramu (Program) muri BK Foundation, Pascal Nkurunziza, yasabye abanyeshuri bahawe ibikoresho kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.

Ati “Icya mbere tubasaba ni uko ubumenyi bahawe babubyaza umusaruro, nubwo twabahaye ubufasha, ariko bugira aho bugarukira, ejo tukabona na bo bafasha abandi. Ikindi twifuza ni uko twababona uyu munsi bari abanyeshuri, tukababona ejo ari abarimu, bashobora kwigisha abandi ibyo bize, kandi tukifuza ko bahanga imirimo ubwabo cyangwa bakayihangira abandi.”

Pascal Nkurunziza
Pascal Nkurunziza

Uretse BK Foundation yishyuriye abize imyuga, yanafatanyije n’Umuryango DUHAMIC-ADRI binyuze mu mushinga ‘IGIRE- Jya mbere Activity’, watanze ibikoresho bizafasha abize imyuga kuyishyira mu bikorwa.

Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri uyu muryango, Bernard Harushabana, avuga ko buri wese yagenewe ibikoresho bifite agaciro kangana n’ibihumbi 600.

Ati “Twabahamagaye ku bufatanye na BK Foundation kugira ngo tubahe ibikoresho, twageneye buri mwana ibikoresho nibura bifite agaciro k’ibihumbi 600, twibwira y’uko umwana ashobora kubikoresha ari wenyine, ariko tubashishikariza kujya hamwe n’abandi kugira ngo babe bakorera hamwe bityo serivisi abantu baba babakeneraho bazibonere hamwe, kandi nabo akazi kabo kabe katera imbere kuko muri iyi minsi kwigunga wenyine ntabwo bikigezweho.”

Uretse abana 40 bo mu Karere ka Muhanga, muri rusange muri uyu mwaka BK Foundation yafashije kwiga imyuga n’abandi bari mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, bose hamwe bakaba bagera kuri 200, batanzweho arenga Miliyoni 42Frw.

Bimwe mu bikoresho bahawe
Bimwe mu bikoresho bahawe
Christian Kwizera
Christian Kwizera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka