Muhanga: Kubura abarimu b’inzobere bibangamiye Uburezi budaheza

Ibigo by’amashuri byigisha mu buryo bw’uburezi budaheza bukomatanyije abafite ubumuga n’abatabufite, biravuga ko hakiri ibibangamiye iyi gahunda, kubura ibikoresho by’ibanze, inyubako zorohereza abafite ubumuga, no kubura abarimu bazi kwita ku bafite ubumuga.

Bamwe mu bana bafite ubumuga biga mu mashuri y'inshuke bamaze kumenyerana n'abandi kandi bariga bagafata
Bamwe mu bana bafite ubumuga biga mu mashuri y’inshuke bamaze kumenyerana n’abandi kandi bariga bagafata

Ibindi bibazo ni ubucucike bwinshi nk’aho icyumba kirimo abana 100, bigoye gukurikirana babiri cyangwa batatu bafite ubumuga, imirire mibi ituma abafite ubumuga bashobora guta amashuri, no kuba ubukene bw’imiryango bakomokamo butuma batababonera ibikoresho byihariye.

Ishuri ribanza rya Gatenzi mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, ni rimwe mu yakira abana bafite ubumuga muri gahunda y’uburezi budaheza, abasaga 20 bakaba bagaragara mu mashuri y’incuke n’abanza mu myaka yose.

Abo bana bafite ubumuga bw’ingingo n’ubwo mu mutwe, cyangwa bukaba bukomatanyije, ariko bagaragaza ko bishimiye kuba bigana na bagenzi babo badafite ubumuga, ndetse ngo nta n’ubwo bakinenwa nka mbere aho bitwaga amazina abapfobya, kuko nabo bakurikira neza mu ishuri.

Umwarimu wigisha mu mwaka wa mbere w’incuke, Tumukunde Delphine, avuga ko kwita ku bana bafite ubumuga bigoye cyane, kubera ko nta mahugurwa ajyanye no kubitaho babonye, akifuza ko bahugurwa ku buryo bakwita kuri abo bana kuko hari aho bigera bakabura uko bifata.

Agira ati "Abana bakiza wasangaga bataratinyuka, bataramenya kubana n’abandi, tukagerarageza none bamaze kumenyera, babaye inshuti n’abandi kandi bariga bagafata mu mutwe, ariko turifuza nk’amahugurwa yimbitse mu kubitaho, kuko kubaha umwanya uhagije n’abana bagera ku 100 nkurikirana buri munsi birangora cyane".

Uyu mwana wo mu wa mbere w'amashuri y'inshuke agerageza gukurikira mu ishuri n'ubwo kwandika neza bimugora kuko akaboko yandikisha ari ko gafite ikibazo
Uyu mwana wo mu wa mbere w’amashuri y’inshuke agerageza gukurikira mu ishuri n’ubwo kwandika neza bimugora kuko akaboko yandikisha ari ko gafite ikibazo

Kanziza Omerdigue wigisha mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza i Gatenzi, avuga ko bagerageza gufasha abana bafite ubumuga kuko mu ishuri rye harimo babiri, kandi bakurikira neza ugereranyije n’ubumuga bafite, butuma bagenda gake mu mirimo yo kwiga nko kwandika, gukina no kugenda bisanzwe n’imirimo y’amaboko ku ishuri.

Agira ati "Barakina neza n’abandi bana ntawe ukibabwira amagambo abakomeretsa, icyakora nko ku turimo tw’amaboko, ntibabasha kuzana amazi cyangwa gukubura, ariko bagerageza utwo bashoboye kuko bituma batigunga".

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Gatenzi, Bagirishya Dianne, avuga ko ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri igihembwe cya gatatu gisoza uyu mwaka w’amashuri, abana benshi bafite ubumuga bitabiriye, kandi bakomeza kugerageza kubitaho mu bushobozi buhari, ariko bagihura n’imbogamizi nyinshi.

Agira ati "Nta barimu babyigiye dufite mu kwita ku bafite ubumuga, kubavanga n’abandi ku mubare mwinshi dufite biragoye, ku buryo hakenewe umwarimu ubakurikirana hakurikijwe ubumuga bafite".

Bagirishya avuga ko inyubako kuri icyo kigo nazo zitajyanye no korohereza abafite ubumuga, kuko ibyumba byubatswe hadakurikijwe gahunda y’uburezi budaheza, ku buryo bikwiye ko zavugururwa, hakaba n’ikibazo cy’umwihariko ku kugaburira abo bana bigoye bitewe n’ubumuga bafite.

Agira ati "Hari ababa bakeneye kurya inshuro nyinshi, hari abakeneye imbuto n’ibindi bifite intungamubiri, hakwiye ubuvugizi bwisumbuyeho kuko byadufasha, nabo bakagira amahirwe".

Kumanuka za esikariye ni ikibazo kuri aba bana bafite ubumuga bw'ingingo
Kumanuka za esikariye ni ikibazo kuri aba bana bafite ubumuga bw’ingingo

Umuyobozi w’Umuryango (Stand Together For Change) wita ku bana bafite ubumuga bo mu miryango itishoboye mu Karere ka Muhanga, Ndegeya Sylvain, avuga ko zimwe mu mbogamizi zikomeye zibangamiye umwana mu burezi budaheza, harimo n’imyumvire y’ababyeyi bumva ko umwana ufite ubumuga ntawe azaba we.

Agira ati "Umwana ufite ubumuga abangamiwe n’imyumvire y’ababyeyi be, kubitaho mu bushobozi bw’umubyeyi, bagera ku ishuri bagahura n’imbogamizi yo kwibona mu bandi, imibereho yabo mu kigo, kuko ibyo byose tugenda turwana nabyo dusobanurira ibyo byiciro byose ko umwana ufite ubumuga ari nk’undi".

Na we agaragaza ko kuba nta barimu bahuguriwe gukurikirana abo bana biteye impungenge, no kuba amashuri agifite amadaraja (escariers), ibikoresho by’isuku byihariye, gufata amafunguro ku ishuri, ibyo byose bikaba bisaba ko nibura buri kigo cyagakwiye kugira umwarimu ubitaho ahari abana benshi, dore ko nko ku ishuri rya Gatenzi bahafashiriza abana barindwi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, avuga ko gahunda yo guhugura abarimu bigisha ahari abafite ubumuga igenwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kandi ko babikora buhoro buhoro, ariko ko Akarere ka Muhanga kagiye kubarura ibigo bifite abana benshi bafite ubumuga, abarimu bagahabwa ayo mahugurwa cyangwa haboneka abahuguwe bakabishyirwaho.

Naho ku kijyanye no kuba hari inyubako zitorohereza abafite ubumuga, ngo bazakomeza kuzivugurura kugira ngo ahari ibyo bibazo bikemuke.

Ubucucike mu mashuri ni imbogamizi ikomeye mu gukurikirana umwana ufite ubumuga
Ubucucike mu mashuri ni imbogamizi ikomeye mu gukurikirana umwana ufite ubumuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka