Muhanga: Hari ibikigoranye mu kubaka ibyumba by’amashuri ariko ngo bizuzurira igihe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko nubwo hari ibibazo bikigoranye mu kubaka ibyumba by’amashuri, ukwezi kwa Nzeri 2020 kuzagera ibyo byumba byuzuye.

Kwimura umuhanda wanyuraga mu kigo ni byo byadindije kubaka amashuri
Kwimura umuhanda wanyuraga mu kigo ni byo byadindije kubaka amashuri

Ibikigoranye ni nko gutanga inyishyu ikwiye ku butaka bw’abaturage buzubakwaho ibyo byumba no kuba hari ahateganyijwe kubakwa inyubako zigeretse (etages) mu rwego rwo gukoresha ubuso buto, no kubaka amazu akomeye ariko hakaba hataraboneka ibikoresho.

Mu Karere ka Muhanga hateganyijwe kubakwa ibyumba by’amashuri 380, n’ubwiherero 543, muri ibyo byumba hari ibizaba biri mu nyubako 10 zubatse zigeretse (etages), ariko zikaba zitaratangira kubakwa kubera ko ngo hari ibibazo bijyanye n’ibikoresho bitumizwa hanze ubu biri gushakishwa mu nganda zo mu Rwanda.

Urugero ni ku kigo cy’amashuri cya Rwasare mu Murenge wa Mushishiro, ahagiye kubakwa ibyumba icyenda n’ubwiherero umunani hataratangira gusizwa ikibanza kandi hateganyijwe kubakwa inyubako igeretse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Aimable Musabwa, avuga ko impamvu inyubako itaratangira ari uko izubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi kandi ikaba yarasabye ko habanza kwimurwa umuhanda wanyuraga mu kigo n’amapoto y’amashanyarazi, ibyo bikaba bimaze gukorwa.

Avuga ko hakiri ikibazo cy’ibikoresho birimo sima n’ibyuma bikoreshwa mu kuba inzu zigeretse, ariko ko hamaze gukorwa ibijyanye n’amasoko n’uburyo ishyirwa mu bikorwa ryayo rizakorwa, bityo ko biramutse bibonekeye igihe amashuri yazuzura nta gukererwa kubayeho.

Agira ati “Tubonye ibikoresho ku gihe ibyumba icyenda mu kwa cyenda byaba byararangiye, twamaze kunoza ibijyanye n’amasoko kuko ni ko inkunga ya Banki y’Isi ibigena, twamaze kuzana amabuye n’imicanga dutegereje ko inzira y’amasoko irangira ngo dutangire kubaka kuko hano bitandukanye n’ahifashishwa imiganda y’abaturage, ukora hano wese arahembwa kandi amafaranga ni yo y’ibanze kandi arahari”.

Mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bikenewe, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, bakomeje ibikorwa byo kwifatanya n’abaturage kugira ngo batange umuganda wihariye ngo ibyumba byubakwe vuba.

Umuyozi w’Akarere ka Muhanga akaba n’umuyobozi w’Umuryango RPF Inkotanyi muri ako karere, Kayitare Jacqueline, avuga ko hari icyizere cy’uko aya mashuri azaba yuzuye bitarenze Nzeri 2020.

Ibyo biri gukorwa mu miganda abaturage n’abanyamuryango bagiramo uruhare, ari na ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu gushaka ibikoresho bikenewe, ariko hakaba hari imbogamizi y’ibitaboneka ku bwinshi ku isoko ry’u Rwanda.

Agira ati “Dufite inyubako 10 tuzubaka zigeretse, ibikoresho biri mu Rwanda biri gusaranganywa hirya no hino kuko mu gihugu hose turi kubaka, kandi inganda zo mu Rwanda zitorohewe no gukemura ikibazo uko bikenewe”.

Ati “Kubera icyorezo cya COVID-19, ntitubasha gutumiza ibikoresho biva hanze ariko iby’ibanze byamaze kuboneka, turizera ko uko ubushobozi buzagenda buboneka natwe tuzashyiramo imbara ibi byumba bikuzurira igihe”.

Umuyobozi w’akarere anavuga ko kwishyura abaturage ubutaka bwabo buzubakwaho bidindiza kurangiza vuba kubaka ibyo byumba, kubera amabwiriza agenga kwimura umuturage kubera inyungu rusange.

Abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro no mu Karere ka Muhanga muri rusange bari kubabakirwa amashuri babigizemo uruhare, bavuga ko bazakomeza gutanga imbaraga zabo kugira ngo abana babo bashobore kubona uburezi hafi yabo, dore ko hari abakoresha hejuru ya km 15 ngo bagere ku mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka