Muhanga: Abarimu barasabwa kudakora nk’abacanshuro

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba abarimu kudakora nk’abacanshuro ahubwo bagakora babikuye ku mutima kugirango batange umusaruro ugaragara.

Mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri tariki 17/02/2012, umuyobozi ushinzwe uburezi muri Muhanga, Hakizimana, yababwiye ko uburezi ari ukwitanga no kubikunda kuko ikiba kigambiriwe mu burezi ari kureba aho igihugu kigana. Yagize ati “uburezi ni ukwitanga no kubikunda”.

Valerien Hakizimana avuga ko mu gihe igihugu cyaba gifite abarezi babi ngo ntaho cyaba kigana, agira ati: “igihe cyose tuzaba dufite abarezi beza tuzagira abanyeshuri bafite icyo bazi, abakozi b’igihugu bazi ibintu aba nibo bazajya bajya mu mahanga baheshe igihugu ishema bavuge ko u Rwanga rufite abanyabwenge”.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi bashinzwe uburezi mu karere ka Muhanga no ku rwego rw’igihugu bagaragaje ko hari abarimu bakora uyu mwuga nk’abacanshuro bikagira ingaruka ku banyeshuri bigisha.

Abayobozi bashinzwe uburezi mu mirenge banagaragaje ikibazo cy’abarimu bakunze gusezera ku kazi mu ntangiriro z’amashuri kubera ikibazo cy’imishahara hakaba ikibazo cyo kubona undi mwarimu abana bagatakaza igihe batiga.

Bavuga ko umwarimu aba adashaka gusezera mu biruhuko kuko aba ashaka no guhembwa amafaranga yo muri ariya mezi abiri baba baruhutse, agahitamo gusezera amashuri atangiye.

Abenshi mu basezera hagati mu mwaka bo ni ababa biga babona impamyabumenyi bagahita bishakira utundi tuzi kubera umushara muto uri mu burezi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka