Mu Rwanda hatangiye kubakwa amashuri ya TVET yo ku rwego mpuzamahanga

Urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), ruratangaza ko rwatangiye igikorwa cyo kubaka ibigo by’amashuri y’icyitegererezo ya TVET (Centers of Excellence) ari ku rwego nk’urw’ay’i Burayi, mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo by’uko u Rwanda n’Abanyarwanda bajya bahangana ku rwego mpuzamahanga.

Igishushanyo mbonera cya rimwe muri ayo mashuri
Igishushanyo mbonera cya rimwe muri ayo mashuri

Biteganyijwe ko hazubakwa ibigo by’amashuri 30 by’icyitegererezo, kimwe muri buri Karere, bikazafasha Abanyarwanda kutongera kujya gushaka byinshi mu bikoresho mu bihugu nk’Ubushinwa na Koreya, kuko bazajya babibonera mu Rwanda.

Umushinga wo kubaka ibigo by’amashuri y’icyitegererezo ya TVET, uteganya ko azaba ari ku rwego mpuzamahanga, kubera ko azaba ameze nk’ayo mu bihugu birimo Koreya, Luxemburg, Austria n’ahandi mu bihugu byateye imbere, ku buryo abanyeshuri bazajya bayarangizamo bazaba bari ku rwego rumwe n’urw’abarangiza muri ibyo bihugu, kubera ko umunyeshuri azaba yemerewe kujya gukorayo nta kindi bimusabye uretse impamyabumenyi yahakuye.

Ni amashuri arimo ayatangiye kubakwa, andi na yo bikaba biri mu nzira, kubera ko ingengo y’imari y’agera kuri 15 yamaze kuboneka, ku buryo n’aho agomba kubakwa hazwi.

Aya mashuri azajya yigamo abana batsinze neza kurusha abandi mu kizamini cya Leta gisoza amashuri y’icyiciro rusange, bakazajya batanga amasomo azibanda cyane kuri tekinologi (Technology) igezweho mu nzego zitandukanye, zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubworozi, ubwubatsi, kubyaza umusaruro ibyuma n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi, avuga ko imirimo yo kubaka amwe muri ayo mashuri igeze ku kigero cya 20%, ariko ko nibura umwaka utaha wa 2026, uzajya kurangira hamaze kubakwa nibura umunani, kubera ko amafaranga n’ibishushanyo mbonera bihari.

Ati “Nko mu ishuri rya Coding Academy riri i Nyabihu, imirimo yaho igeze nko kuri 20%, ku buryo gahunda dufite ari uko mu kwezi kwa cumi ariyo ‘Center of Excellence’ ya mbere tuzataha. Irya kabiri ni irigiye gutangira mu cyanya cy’inganda aho twabonye inkunga ya ilMiyoni 7 z’Amadolari yo kuryubaka. Hagiye gutegurwa ibijyanye no gusiza, mu gihe cy’umwaka umwe n’igice tuzaba twamaze kuritaha.”

Andi mashuri ya TVET y’icyitegererezo 8, agiye kubakwa ku bufatanye na Leta ya Koreya, akazatwara Miliyari 135Frw, akaba yaramaze kuboneka, hakaba hagiye gukurikiraho gutanga amasoko yo kuyubaka, ku buryo mu myaka ibiri iri imbere imirimo yose yo kuyubaka izaba yarangiye, agatangira kwigirwamo mu 2027.

Hari andi mashuri atatu na yo agomba kubakwa ku bufatanye na Leta ya Luxemburg, azibanda ku kwigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, amasoko y’imirimo yo kuyubaka yamaze gushyira hanze kugira ngo apiganirwe, akazuzura atwaye Miliyoni 30 z’Amayero, bikaba biteganyijwe ko na yo mu myaka ibiri iri imbere azaba yuzuye agatahwa.

Ayandi ni amashuri abiri yatewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU), hakaba harimo gukorwa inyigo yayo nubwo inkuga yo kuyubaka yamaze kuboneka.

Ayo ni yo mashuri 15 y’icyitegererezo ya TVET agiye gutangira kubakwa muri iyi minsi, kuko yamaze kubonerwa ingengo y’imari, hakaba harimo gukusanywa inkunga yo kuzubaka andi 15 asigaye, kuko ubutaka azubakwaho bwamaze kuboneka, n’inyingo za mbere zerekana uko agomba kuba amaze zamaze gukorwa.

Aya mashuri y’icyitegererezo azaba afite nibura ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 600, intego nyamukuru ya Leta y’u Rwanda, ikaba ari uko gahunda y’icyiciro cya kabiri cya gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST 2), izajya kurangira yose yarubatswe kandi yaratangiye kwigirwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka