Mu myaka itatu ubucucike n’ingendo ndende ku banyeshuri bishobora kuba umugani- REB

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), Dr. Irené Ndayambaje avuga ko mu myaka itatu ikibazo cy’ubucucike n’ingendo ndende ku banyeshuri gishoboka kuzaba kitagihari.

Kuri GS Rubagabaga hatashywe ibymba bitatu
Kuri GS Rubagabaga hatashywe ibymba bitatu

Yabitangaje kuwa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019, ubwo ku rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, hatahwaga ibyumba bitatu by’amashuri byubatswe uyu mwaka, hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubucucike buhagaragara.

Dr. Ndayambaje avuga ko ubucucike bukigaragara mu mashuri mu gihugu cyose kuko ubu impuzandengo iri ku banyeshuri 57 mu cyumba mu mashuri abanza, habazwe amashuri ya Leta ndetse n’ayigenga.

Avuga ko mu gukemura iki kibazo kimwe n’icy’ingendo ndende abana bakora mu duce tumwe tw’igihugu, Minisiteri y’Uburezi yihaye gahunda ko mu myaka itatu nibura iki kibazo cyaba kitagihari.

Iki ngo kizakemurirwa rimwe n’icy’abana b’umwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu mu mashuri abanza biga ingunga ebyiri ku munsi.

Dr. Ndayambaje avuga ko kongera ibyumba bizongera ireme ry'uburezi
Dr. Ndayambaje avuga ko kongera ibyumba bizongera ireme ry’uburezi

Ati “Minisiteri y’Uburezi yafashe gahunda muby’ukuri yo kugira ngo iki kibazo mugihe cy’imyaka itatu nibura twavuga ko kizaba kimeze mu by’ukuri nk’aho kitakiriho cyane, kugira ngo abarezi bashobore kwigisha n’umusaruro witezwe ku burezi na wo uboneke”.

Yongeraho ati “Dufite umushinga munini na Banki y’isi ugamije kongera ibyumba tukagabanya ingendo ndende hirya no hino mu gihugu ugasanga umwana akoresha isaha irenga aza cyangwa ava ku ishuri, ndetse by’umwihariko no gukuraho ingunga ebyiri mu mwaka wa 4, 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza”.

Dr. Ndayambaje avuga ko ubu impuzandengo y’ubucucike iri ku bana 57 mu cyumba bakabaye 46 mu mashuri abanza, ibi ngo bikaba biri mu bituma ireme ry’uburezi ritagenda neza.

Karisa John, umuyobozi w’inama y’ababyeyi barerera ku rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga ashima ko bubakiwe ibyumba by’amashuri byiyongera ku byo bari bafite.

Ariko na none avuga ikibazo kitarangiye, kuko ubucucike buzakomeza.

Ati “Turashima ko tubonye ibyumba bishya, ariko n’ubundi ikibazo kirahari, twari dusanganywe ibyumba 25 byigirwamo abana 2,595, ugabanyije ni abana 103 mu cyumba kimwe, tubonye ibindi byumba byinshi abana bacu bakwiga neza n’abarimu ntibavunike”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rurangwa Steven, avuga ko kongera umubare w’ibyumba by’amashuri bizagabanya ubucucike, dore ko muri aka karere ubu impuzandego y’abana mu cyumba iri ku kigereranyo cy’abanyeshuri 70.

Avuga ko bizera ko imyaka itatu izarangira nibura ikibazo kirimo gukemuka, cyane ko ingengo y’imari yo kubaka amashuri ihari kandi bakaba bafite umuterankunga, Banki y’isi.

Umwaka w’amashuri utaha wa 2020, Akarere ka Nyagatare kazaba kamaze kunguka ibyumba by’amashuri 61.

Kugeza uyu munsi hamaze kuzura ibyumba 53, ibindi umunani byubakwa mu buryo bw’inzu igerekeranye, ubuyobozi bukizeza ko itangira ry’amashuri rizagera na byo byamaze kuboneka ku buryo bizigirwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu byukuri hari aho bikunda pe gusa hari naho bashobora gukurikirana kuko muri Kirehe hari ahantu nzi haba hari abanyeshuri 100 mu ishuri kandi ari Secondaire ubwo bucucike ntibwagabanuka pe.
Ireme ry’uburezi riracyari ikintu gikomeye kugeraho, kuko burya niba bikimeze gutya cg umwalimu wize Entrepeneurship yigisha imibare kubera ikibazo cya placement n’abalimu badahagije ku bigo biragoye kdi binadindiza abana cyane cyane mu byaro

Kigali yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Ndabasuhuje bakunzi ba kigali today
Ibizamini bishyira abarimu b’umwuga mumyanya byateguwe na REB ibyo nibyiza pe kuko byagabanije urwego rwa ruswa yavuzaga ubuhuha muburezi
gusa byari kuba byiza iyo REB ibijyana kubikosora nkuko bakosora ibizamini bya leta by’abanyeshuri nibwo byari kuba byanyuze mumucyo usesuye.
ikindi kandi kuko byiswe ibizamini bya leta by’abarimu REB yakagombye gushyiraho inota fatizo rizwi ku mwarimu uzahabwa akazi.
murakoze

uwimana yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka