Mu myaka itatu MINEDUC izaba yagejeje ikoranabuhanga mu mashuri yose
Mu kiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 28 Ugushyingo 2022 hatangajwe ko mu myaka itatu ikoranabuhanga rizaba ryageze mu mashuri yose mu Rwanda.
Bella Rwigamba, Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe ikoranabuhanga avuga ko Leta ifite ingamba nshya zo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi ndetse bakazaganira n’abikorera kugirango bakomeze imikoranire myiza yo kugeza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri banareba uburyo bashyiramo guhanga ibishya kugirango hatazakorwa ibintu bisa gusa.
Ati “Icyo navuga ni urugendo turimo dushyiramo ingufu rwo kugeza ikoranabuhanga mu mashuri yose mu gihugu”.
Rwigamba avuga ko mu mwaka wa 2016 hatangijwe Politike yo kugeza ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye ndetse no mu mashuri abanza igamije kongera imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi ndetse no mu barezi kugirango bigishe bifashishije ikoranabuhana mu mashuri yabo.
Ibindi MINEDUC ikora ngo iteze imbere ikoranabuhanga ni uguhugura abarezi bagasobanukirwa byimazeyo gukoresha neza ikoranabuhanga haba mu gutegura amasomo, ndetse no gushyira imfashanyigisho kuri Youtube kugirango zifashishwe mu kwiga.
Rwigamba avuga ko ikoranabuhanga barishyira mu burezi bwose haba mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye hamwe na TVET batibagiwe n’abafite ubumuga kuko badahejwe muri izi gahunda zibafasha mu kwiga bakoresheje ikoranabuhanga.
Rwigamba avuga ko MINEDUC iteganya gushyiraho imfashanyigisho zirebana n’uburezi bukoresha ikoranabuhanga kugirango zifashe impande zombi kurikoresha, aha agashishikariza ababyeyi gufasha abana gukomeza gukoresha ikoranabuhanga kugirango ribafashe kunguka byinshi.
Nsengimana, Joseph Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe guhanga udushya no kwigisha ikoranabuhanga muri Mastercard Foundation, yatangaje ko baherutse kugirana ibiganiro n’inzego z’abikorera kugirango barebe imbogamizi bafite ziri no mu zindi nzego za Leta hagamijwe kumva ibitekerezo byabo kugirango iyo politike ihuzwe neza maze ikoranabuhanga mu burezi rirusheho kwitabirwa.
Ati “Icyo tugamije ni uguteza imbere ikoranabuhanga mu burezi ndetse tukanoza imikorere mu nzego bireba zaba iza Leta n’izabikorera kandi twarabitangiye”.
Nsengimana avuga ko mu byo MasterCard Foundation ifasha abantu kugirango bashobore kwitabira ikoranabuhanga bibanda cyane kubyo MINEDUC ikeneye gufasha abanyeshuri kugirango abikorera nabo babagezeho ibikoresho kugirango bikoreshwe mu burezi.
Ikindi Mastercard yitaho cyane ni uguhugura abikorera mu byiciro bitandukanye kugirango bamenye ibigezweho mu ikoranabuhanga ndetse no kubafasha gukorana na Muneduc na REB.
Nsengimana avuga ko hari inama baherutse kugirana kugirango barebere hamwe uko bateza imbere uburezi bw’ikoranabuhanga mu mashuri bemeranywa ko bazakomeza gufatanya haba mu kugeza ku mashuri ibikoresho ndetse no kumenya ibikenewe muri ayo mashuri.
Ati “Mu gihe cya covid twabafashije kugeza ibicuruzwa byabo ku banyeshuri ndetse tubafasha no kudahura n’imbogamizi zo kwishyurwa Dukomeza gukorana nabo dushaka uburyo twabafasha kugeza ibicuruzwa byabo muri Minisiteri y’uburezi”.
Mu bikorera haracyari imbogamizi mu bijyanye n’ikoranabuhanga
Alex Ntale, Umuyobozi mukuru wa ICT Chamber yavuze ko bahura n’imbogamizi zuko amashuri yigenga yitabira gukoresha ikoranabuhanga ugereranyije n’amashuri ya Leta bigatuma abikorera badakorana n’umubare munini w’ibigo by’amashuri ya Leta.
Indi mbogamizi avuga nuko abikorera basanze hatitabirwa gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri ku kigero cyo hejuru bituruka ko ibikoresho bihenze ndetse abikorera ntiboroherwe no guhabwa amasoko ya Leta nabyo agasanga biri mu bidindiza ubwitabire bw’ikoranabuhanga mu mashuri.
Ati “Amashuri yigenga bitabira cyane gukoresha ikoranabuhanga kuruta ibigo bya Leta ariko na none impamvu abikorera tudakorana cyane n’ibigo ngo tubagezeho ibikoresho by’ikoranabuhanga nuko kubona amasoko bitatworohera”.
Ntare yagaragaje na zimwe mumbogamizi zibaturukaho nk’abikorera akenshi bashora imari yabo mu guhanga udushya mu burezi ariko badafite ubumenyi buhagije ugasanga ibyo bahanze ntibinoze nkuko byifuzwa mu burezi.
Indi mpamvu nuko abatumiza ibikoresho by’ikoranabuhanga abenshi baba batazi no kubikoresha neza.
Kuri izi mpungenge Ntare yagaragaje Rwigamba yemera ko aribyo ko amashuri yigenga yitabira gukoresha ikoranabuhanga kuko ahenshi usanga ayo mashuri afite ubushobozi bwo kugura ibyo bikoresho ugereranyije n’amashuri ya Leta.
Ati “Bitewe n’ubushobozi ni byo koko amashuri yigenga agura ibikoresho by’ikoranabuhanga byinshi kubera ubushobozi aba afite, ariko na Leta irimo kubishyiramo imbaraga nyinshi ku buryo amashuri mu byiciro byose azaba yamaze kwitabira gukoresha iryo koranabuhanga”.
Kubijyanye no kugira ubumenyi ku ikoranabuhanga Rwigamba avuga ko hazajya habaho amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abikorera avuga ko na MasterCard Foundation izabahugura kumenya ibikoresho by’ikoranabuhanga bazana ku isoko kugirango guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri bigerweho.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse, nshimiye gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri cyane cyane mu myigire n’imyigishirize ariko bayobozi nabibutsaga ko ibigo bishya hakirimo n’ibitarabona umuriro, ntibigire mudasobwa kandi ntibigire murandasi ndetse n’ibitabo by’abanyeshuri, curriculi n’ibindi bikenerwa ngo abarezi bakore neza biracyari ikibazo.MURAKOZE
Objectivement nyibishiboka. Amashuri adafite umuriro na mudasobwa twumva ko hari abaziga mu magambo, fibre optique izaba yageze ku mashuri yose yo mu gihugu no mu mijyi batarabigeraho!!!
Tubitege amaso nibitaba nka bamwe babeshyaga ko amazi ya Nyabarongo bazayahindura urubogobogo.
Ubona n’iyo bavuga ko bazagerageza kurigeza henshi hashoboka!!!