Mu myaka itanu iri imbere, 60% by’abanyeshuri bazajya biga imyuga

Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko mu mwaka w’2017, abanyeshuri barenga 60% b’u Rwanda bazajya biga imyuga, abasigaye 40% bakiga ubumenyi rusange, kugira ngo iterambere ry’igihugu rirusheho kwihutishwa.

Byatangajwe na Dr Harebamungu Mathias, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye kuri uyu wa gatanu tariki 15/06/2012, ubwo yayoboraga umuhango wo gutangaza integanyanyigisho na politike bigenga imyigire n’imikorere ijyanye n’ubumenyingiro (RTQF).

Dr Harebamungu yasabye abarezi n’abayobozi b’amashuri gukangurira abana gukunda kwiga imyuga kuko nta gihugu cyigeze gitera imbere kitagira abantu benshi bize ibya tekiniki. Afatira ingero ku bihugu nk’Ubudage na Singapore yasuye bakamusobanurira ko nta rindi banga bakoresha mu rwego rwo kugira ibintu byinshi na servise ku masoko y’imbere no hanze y’ibyo bihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yagize ati: “Birababaje kubona tugikoresha abanyamahanga benshi mu burezi. Niba tutigishije abana bacu, murabona ziriya mashini za one laptop per child zizajya zisanwa nande?”

Yamaganye umuntu wese uvuga ko ishuri ari irye (kandi ari irya Leta), kuko ngo iyi mvugo ibangamiye gahunda y’uburezi kuri bose. Buri mugoroba umuntu wese wifuza kwiga isomo runaka mu mashuri ya tekiniki (TVET) abyemerewe, ndetse agahita ahabwa impamyabumenyi mu byo yize.

Ministeri y’Uburezi kandi irasaba urugaga rw’abikorera (PSF) ndetse n’abashoramari muri rusange kwakira ababasaba kwimenyereza imyuga (internship) benshi.

Bamwe mu bikorera bitabiriye imurikwa rya politiki igenga abakora n’abiga ibijyanye n’imyuga batangaje ko imirimo icyiri mike, kandi abakeneye kwiga n’abashomeri ari benshi cyane. Ibi ngo biterwa no gusabwa imisoro myinshi ituma ubucuruzi budatera imbere mu buryo bwihuse, kugira ngo haboneke aho kwigira ndetse n’imirimo ivuke ari myinshi.

Imwe mu myuga igenzurwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA) ni ijyanye n’ubwubatsi, ubukanishi, ubuhinzi, ubudozi, ikoranabuhanga, ububoshyi, gutunganya ubwiza bw’umubiri, gukina za filime n’indi yose igenda ivuka.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NI BYIZA KO IMYUGA ITERIMBE NA TWE ABIGA MURI TUMBA COLLEGE OF TECHNOLOGY MUDUFASHE KUBONA IMPAMYABUMENYI ZO MURWEGO RWA A0 KUKO TUBONA IZA A1 KANDI AMASHAMI AMWE NTAHANDI ABONEKA URUGERO:ALTERNATIVE ENERGY

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka