Mu buhungiro ushakisha amahirwe abanyagihugu bafata nk’asanzwe - Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko we n’abandi babaye mu buhungiro mu gihugu cy’u Burundi, batigeze boroherwa no kuba impunzi, kuko hari amahirwe menshi abanyagihugu babonaga, ariko bo batari bemerewe.

Madamu Jeannette Kagame ushyikiriza impamyabumenyi umwe mu barangije muri Kepler
Madamu Jeannette Kagame ushyikiriza impamyabumenyi umwe mu barangije muri Kepler

Muri ayo mahirwe batabonaga harimo kwiga kubera amananiza rimwe na rimwe yashyirwaga ku bari impunzi muri icyo gihe, ugasanga badahabwa amahirwe angana na bagenzi babo nko mashuri no mu zindi nzego.

Ibi ni bimwe mu byo Madamu Jeannette Kagame yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025, ubwo yifatanyaga n’abagera ku 293 kwishimira intambwe ikomeye bateye mu buzima bwabo, yo kurangiza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kepler College, bahabwaga impamyabumenyi zabo.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba Kepler College yariyemeje kwimakaza uburezi kuri bose harimo n’impunzi, ari kimwe mu byamukoze ku mutima nk’umuntu wabaye impunzi igihe kirekire.

Yagize ati “Jye by’umwihariko nakozwe ku mutima na gahunda ya Kepler yo kudaheza, mwageze ku bantu batabaga bashyizwe muri gahunda zitandukanye, abantu bibagirwaga, impunzi ndetse n’abanyeshuri bafite ubumuga. Njyewe, nk’umuntu wavukiye mu buhungiro kandi akahakurira, ndabyumva neza cyane icyo bisobanuye kubaho ushakisha amahirwe abanyagihugu bafata nk’asanzwe.”

Arongera ati “Nk’uko byagendekeye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda, imyaka yacu y’ubuto twayibayemo duhangayitse kandi dutewe impungenge n’ahazaza hacu cyane cyane mu burezi. Amahirwe yacu yo kubona uburezi bwo mu mashuri makuru yari make kuko twasabwaga amanota yo kwemererwa menshi cyane, ugereranyije n’abenegihugu. Ibyo byatumye Abanyarwanda bari mu buhungiro batangiza amashuri yabo mu nkambi z’impunzi no mu nkengero z’imijyi, bakajya babiyigishiriza mu mikoro make bari bafite.”

Aha yatanze urugero ku ishuri rizwi cyane mu gihugu cy’u Burundi rya ‘Collège Saint-Albert’ ryatangijwe muri ubwo buryo, hashingiwe ku bushake bwo kurwanya ivangura no guhangana n’akababaro baterwaga no kudindizwa no guhezwa.

Ati “Nk’umunyeshuri wari muto wize muri Burundi, nakundaga kujya gushakira ituze muri Collège Saint-Albert, ahantu numvaga nihariye, aho nashoboraga kwita ku masomo yanjye ya nimugoroba. Mwe wenda wasanga mutari muzi ko Prof. Charles Muligande, uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Kepler College, yize muri iryo shuri kandi nyuma akagaruka kuhigisha ku buntu. Ntekereza ko na Minisitiri w’Uburezi wacu ari umwe mu banyeshuri bahigiye.”

Yunzemo ati “Kubera we n’abandi barimu b’Abanyarwanda bari mu buhungiro, abana b’Abanyarwanda bashoboye kuvoma ku bumenyi bwabo, barera impano zagutse ku Isi hose. Ibihe twanyuzemo ntibyaduciye intege, ahubwo byaduteye imbaraga, kutava ku izima no guharanira gutsinda. Mwarakoze Kepler, ku cyemezo mwafashe cyo guha amahirwe angana abantu bose, mugaragaza indangagaciro z’u Rwanda, nk’Igihugu cyakira bose, gifite ubuyobozi bwemera kandi buha agaciro buri wese.”

Yanabashishikarije gukomeza gushyigikira abafite intege nke cyangwa abasigaye inyuma mu muryango nyarwanda. Yabwiye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ko bahawe byinshi birenze impamyabumenyi, birimo ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwagutse, gukemura ibibazo, kuvuga neza, kuyobora mu buryo buboneye no kujyana n’Isi uko igenda ihinduka.

Yagize ati “Icyo mbasaba kandi mbifuriza, ni ugukoresha neza aya mahirwe. Mujye muharanira gukora cyane aho muzaba muri hose, mu kazi gasanzwe, mu bikorwa by’ubucuruzi, mu gufasha abandi cyangwa mu miryango yanyu. Muzagire umurava, muharanira gukoresha neza ibyiza mwahawe, mwerekane ubutwari n’impuhwe binyuze mu gukora neza. Mujye mwitanga mwe ubwanyu, umwanya wanyu, umutungo wanyu n’impano zanyu, kugira ngo n’abandi bagire icyo babungukiraho.”

Yongeyeho ati “Kuko uwahawe byinshi, asabwa byinshi, mugiye hanze nk’abanyeshuri bashya barangije, mwitezweho kongerera ubumenyi Isi n’ahazaza. imyaka icumi iri imbere izaba ifite agaciro gakomeye. Turabizeye.”

Yabasabye kuzarangwa n’ubutwari, bagakoresha neza amahirwe n’ubumenyi bahawe, kugira ngo bizabagirire akamaro hamwe n’imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka