Mu bana 10 bafite ubumuga, umwe ni we ujya mu ishuri

Mu Rwanda harakorwa ubukangurambaga bwiswe ‘Impuruza’ nyuma y’aho ku isi bigaragariye ko mu bana 10 bafite ubumuga umwe gusa ari we wiga.

Abanyeshuri bamagana ihezwa rikorerwa bagenzi babo bafite ubumuga
Abanyeshuri bamagana ihezwa rikorerwa bagenzi babo bafite ubumuga

Ni ubukangurambaga bwatangijwe n’ihuriro ry’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), aho busaba ababyeyi, abarezi, abayobozi n’abandi bafite aho bahurira n’uburezi, gukora ibishoboka byose ngo abo bana bajyanwe ku ishuri kuko na bo bashoboye.

Umukozi wa NUDOR ushinzwe gufasha abana n’urubyiruko bafite ubumuga kwigira, Aimable Rukundo, agaruka ku mpamvu y’ubwo bukangurambaga.

Agira ati “Ubu bukangurambaga twise Impuruza ni ubwo gukangurira abantu bose bafite aho bahurira n’uburezi gufasha abana bose bafite ubumuga kwiga, bagahabwa uburenganzira bwabo. Ni gahunda irimo kubera hirya no hino ku isi kuko byagaragaye ko mu bana 10 higa umwe gusa”.

Rukundo akomeza avuga ko ubwo bukangurambaga bumaze igihe, bukaba ngo bwaratangiye gutanga umusaruri mu Rwanda.

Ibyo abivuga ashingiye ku rugero rw’ishuri rya GS Burema ryo mu muenge wa Mageragere muri Nyarugenge ryabwitabiriye, aho ku bana 2800 rifite harimo abarenga kuri 92 bafite ubumuga ngo ikaba ari intambwe nziza irimo guterwa.

Aimable Rukundo wa NUDOR avuga ko ubwo bukangurambaga buzakomeza kugeza abana bose bafite ubumuga bahawe uburenganzira bwabo
Aimable Rukundo wa NUDOR avuga ko ubwo bukangurambaga buzakomeza kugeza abana bose bafite ubumuga bahawe uburenganzira bwabo

Umwe mu bana bo kuri iryo shuri ufite ubumuga, avuga ko barimo kwiga neza kimwe n’bandi.

Ati “Ubu turiga nk’abandi tugatsinda, tugakina ndetse tukanaserukira ikigo cyacu mu marushanwa atandukanye. Mbere abana bafite ubumuga bari barapfukiranwe, ntitubanshe kujya ahabona ngo dukine n’abandi none dusigaye dukinira no kuri stade mahoro”.

Undi ati “Nk’ubu niga mu mashuri yisumbuye kandi ndatsinda neza, intego yanjye ni ugukomereza muri kaminuza”.

Uyu mubyeyi ufite umwana ufite ubumuga wiga kuri iryo shuri, yemeza ko kugira ubumuga ku bana bitavuze ko ntacyo bashoboye.

Ati “Umwana ufite ubumuga yakwiga akarangiza amashuri ye nk’abandi agakora akazi akitunga. Ndagira inama ababyeyi bafite abo bana kutabahisha ahubwo bakabajyana ku ishuri kuko ari abana nk’abandi bityo ko bagomba kugira uburenganzira bwabo”.

Uyu mubyeyi ufite umwana ufite ubumuga riko wiga, yemeza ko yiga nk'abandi kandi ko azarangiza akanitunga
Uyu mubyeyi ufite umwana ufite ubumuga riko wiga, yemeza ko yiga nk’abandi kandi ko azarangiza akanitunga

Umwarimu wigisha ku kigo cya Burema, Anastase Gashirabake, avuga ko icyo kigo cyashyize ingufu mu kujya gushaka abo bana bafite ubumuga.

Ati “Turi muri gahunda y’uburezi budaheza, twakoze ubukangurambaga bidufasha kumenya n’ingo zirimo abo bana baza ku ishuri. Ababyeyi babidufashije n’abandi banyeshuri ku buryo abari ku ishuri 92 biga neza bagatsinda bafatanyije na bagenzi babo badafite ubumuga”.

Arongera ati “Gusa haracyari ababyeyi batarajijuka, bagihisha abana babo bafite ubumuga ntibatume biga, tugasaba inzego z’ibanze kudufasha urwo rugamba”.

NUDOR ivuga ko ubwo bukangurambaga buzakomeza mu gihugu cyose kugeza igihe buri muntu wese azumva ko umwana ufite ubumuga ari umwana nk’abandi bityo ko agomba kwiga.

Umwana ufite ubumuga yiyemerera ko na we ashoboye kuko atagipfukiranwa
Umwana ufite ubumuga yiyemerera ko na we ashoboye kuko atagipfukiranwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Courage
ibyo bigo nibishishikarize n’ibindi kubahiriza politiki ya leta y’uburezi kuri bose (inclusive education) bizafasha mu cyerekezo kirekire (SDGs) ko ntanumwe uzasigara inyuma (no one left behind)

SEKA yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka