Muri 2018 amanota muri kaminuza yagurwaga amafaranga ibihumbi 525 - TI

Raporo y’Umuryango Transparency International (Rwanda) y’umwaka wa 2018 ishyira abarimu bigisha muri za Kaminuza ku mwanya wa mbere mu kwakira ruswa itubutse.

Imibare igaragaza ko umwaka ushize umuntu umwe watanze rushwa yatanze amafaranga menshi kurusha umwaka wabanje
Imibare igaragaza ko umwaka ushize umuntu umwe watanze rushwa yatanze amafaranga menshi kurusha umwaka wabanje

Iyi raporo ivuga ko umwarimu wigisha muri kaminuza yemera guha amanota y’ubuntu umunyeshuri wamuhaye byibura amafaranga ibihumbi magana atanu ya ruswa.

Ni mu gihe umuturage wifuzaga gutsinda urubanza mu rukiko, ngo yageneraga umucamanza ruswa y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 200, naho uwifuzaga ko umupolisi ku muhanda amurekura yakoze amakosa atandukanye, ngo yatangaga byibura ibihumbi 128.

Raporo ya Transparency(TI-Rwanda) ivuga ko bamwe mu bakorera inzego zirimo amashuri makuru, ubucamanza, Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, amashuri y’ubumenyingiro n’ahandi, hatanzwe ruswa ingana na 7,717,641,193 FRW.

Uyu muryango ukomeza uvuga ko mu mpuzandengo, buri muntu mu batanze ruswa muri 2018 yatanze amafaranga 58.065, mu gihe muri 2017 ruswa kuri buri muntu yabarirwaga kuri 36.173 FRW mu gihe muri 2016 buri muntu ngo yatangaga ruswa ingana na 43.743 Frw.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutabera, Mukeshimana Beatha asobanura ko n’ubwo hari abarega abacamanza n’abapolisi kwakira ruswa, abenshi ngo baba nta bimenyetso bihagije bafite.

Ati “Umuntu avuga ko abacamanza cyangwa abapolisi bariye ruswa cyane cyane iyo bamufatiye icyemezo atishimiye cyangwa uwo baburanaga yamutsinze”.

“Sinavuga ko abantu bose ari abere kuko kiriya ni icyaha umuntu wese atapfa kuvumbura, ariko niba ubona umuntu akwaka cyangwa aganisha ku kwaka ruswa, mutange kuko itegeko rirabisaba”.

Ikijyanye no kugura amanota muri kaminuza ntacyo inzego zikuriye amashuri makuru zifuje kukivugaho.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Apollinaire avuga ko inzego hafi ya zose zifite aho zihurira n’abaturage ari zo zikigaragaramo ruswa.

Mupiganyi akomeza agira ati “twahuriye hano kugira ngo turebe ukuntu hafatwa ingamba, twagerageje kugaragaza bamwe mu bacamanza bafata ibyemezo bidashingiye ku mategeko”.

“Mwumvise iby’umucamanza muri Rusizi warekuye ukurikiranyweho icyaha cya ruswa cyangwa kunyereza umutungo ngo n’uko agiye gukora ubukwe, ese ubwo si ukumufasha kugira ngo ya mafaranga akekwaho ayakoreshe mu gukora ubwo bukwe!”

Umuryango TI-Rwanda wanagaragarije inzego ko kutubahiriza amasezerano hagati yazo n’abashoramari mu itangwa ry’amasoko, igenamigambi ritizweho neza, imitungo yatawe, imanza zitaciwe ndetse n’imicungire itanoze y’umutungo, bihombya Leta.

Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari (OAG) ruvuga ko mu mwaka wa 2017/2018 abakozi mu nzego zitandukanye ngo banyereje amafaranga arenga miliyari 1.6, ariko kugeza ubu amaze kugaruzwa ngo ntarenga 4.6% byayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka