Mount Kenya University igiye gutangiza ishami mu mujyi wa Kibuye
Nyuma y’inama y’umunsi umwe yabereye mu mujyi wa Kibuye tariki 22/01/2013 hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’ubwa Mount Kenya University, impande zombi zemeranyijwe ko mu byumweru bitatu iyi kaminuza izatangira gutanga amasomo atandukanye mu mujyi wa Kibuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Karongi, Muhire Emmanuel, ni we wagize uruhare runini mu gusaba ko Mount Kenya University yageza ishami ryayo mu karere ka Karongi.
Avuga ko abanya Karongi batandukanye bakeneye kaminuza yigenga hafi yabo, dore ko bake mu babasha kujya kwiga i Kigali bibavuna cyane kubera urugendo.
Muri Karongi ni ahantu hamaze igihe mu mateka badafite amashuli menshi kandi abantu baho bakeneye kwiga kugira ngo bongere ubumenyi mu byo bakora;nk’uko Muhire yakomeje abisobaura.

Muhire yagize ati “Ubu twebwe tugiye kwemeranya iminsi n’amasaha yo kwiga, tubibagezeho bitarenze kuwa gatatu, hanyuma nabo mu byumweru bitatu batangire kwigisha kuko n’inyubako yo gukoreramo izaba yabonetse”.
Mu mashami abanya Karongi bifuza kuzakurikira harimo Masters in Business Administration irimo amasomo atandatu, n’irindi shami bita Masters in Public Administration and Management.
Mount Kenya University nitangira izaba ibaye kaminuza ya mbere yigenga ifunguye imiryango mu karere ka Karongi. Kaminuza ihari kugeza ubu ni Ishuli Rikuru rya Leta ryigisha ubuvuzi, (KHI) ishami rya Nyamishaba.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
kwiga uburezi ni angahe? irusizi izahagera ryari?
welcome in all province in order get more castomer and to help us so GOD BE WITH YOU.TURABAKUNDA CYANE.
welcome in all province in order get more castomer and to help us so GOD BE WITH YOU.TURABAKUNDA CYANE.
TWABAZAGA NIBA NTA GAHUNDAYO GUTANGIZA ISHAMI RYA MAUNT KENYA MUMAJYARUGURU (MUSANZE
MURAKOZE
Iyi Kaminuza ni gisubizo kwiterambere ry’Akarere ka Karongi urebye imvune abigaga kure (DRC,BURUNDI,UGANDA...)baribafite,ndetse n’abashakaga kwiga bafite amikoro make kaminuza ikaba ibasanze mu mbere.
Turashimira Umuyobozi wacu agashya atuzaniye mw’itangira ry’amashuli 2013 kubera gusobanuka,gushishoza no kureba kure kwe .Asante sanaaaaa.
Congs Karongi murasobanutse kandi ndabona iterambere rikataje,narahageze nsanga bimeze neza,Rutsiro na Nyamasheke karibu I Karongi