Ibi byatangajwe n’intumwa z’iyi kaminuza mu nama yahuje abafatanyabikorwa b’akarere ka Ngororero bibumbuye muri JADF Isangano kuri uyu wa 05/12/2014.
Iyi nama yari yobowe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Mazimpaka Emmanuel, yari urubuga rwo kugaragaza uruhare rw’abafatanyabikorwa mu mihigo ya 2014/2015, aho abayitabiriye bashimiye Mount Kenya University ko igiye gufasha mu kwegereza amasomo ya kaminuza abahatuye.

Ashimira iyi ntambwe ikomeye akarere gateye mu burezi, bwana Mazimpaka yavuze ko kuba Mount Kenya University igiye gukorera mu karere ka Ngororero bizaruhura abashaka kongera ubumenyi bakoraga ingendo ndende bajya kwiga muri za kaminuza mu ntara zinyuranye.
Yanashimiye abafatanyabikorwa bose avuga ko kuba akarere ka Ngororero karahawe igikombe cy’imihigo ubwo kegukanaga umwanya wa 3 mu gihugu babigizemo uruhare rukomeye. Buri mufatanyabikorwa yahawe icyemezo cy’ishimwe, kandi ngo uruhare rwabo ruzahora rwibukwa muri aka karere.
Muri iyi nama hanatangajwe ko kuri 28/12/2014 hazabaho igiterane gisanzwe gihuza amadini yose mu rwego rwo gushimira Imana ibyagezweho mu mwaka wose no gutanga imfashanyo zinyuranye ku bazikeneye. Iki giterane cyabereye mu murenge wa Sovu umwaka ushize ubu kizabera mu murenge wa Ngororero.
Akarere ka Ngororero gafite abafatanyabikorwa 45, harimo 17 bo ku rwego mpuzamahanga n’abandi bakorera mu gihugu imbere. Aba bafatanyabikorwa cyane cyane abakomoka hanze y’Igihugu bakaba bizeza ko bazakomeza gukora ubuvugizi ngo n’abandi baze gukorera muri aka karere.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|