Minisitiri w’Uburezi yasobanuye ibizagenderwaho mu gufungura amashuri
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa gatanu tariki 25 Nzeri 2020 yemeje ko amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y’uko azatangira ikazatangazwa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu, yasobanuye ko amashuri abizi ko yenda gufungurwa kuko bamaze igihe bafatanya mu myiteguro.
Yasobanuye ko amashuri hari ibyo yahawe agenderaho mu kwitegura, Minisiteri y’Uburezi ikaba igiye kugenzura ikareba niba ibyo bumvikanye byarashyizwe mu bikorwa.
Gufungura amashuri kandi ngo bizakorwa mu byiciro, nk’uko n’ibindi bikorwa byagiye bifungura ariko ntibikorerwe icyarimwe.
Ati “N’amashuri mu byiciro byose ntabwo azafungurira icyarimwe, tuzagenda dufungura mu byiciro. Minisiteri y’Uburezi izajya iganira na ba nyiri amashuri, imenyeshe itange amatangazo igaragaza amashuri yemerewe gufungura.”
Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya kandi yasobanuye ko mu gufungura amashuri bazahera ku mashuri yo hejuru ari yo za kaminuza n’amashuri makuru, hanyuma bagende bamanuka no mu bindi byiciro.
Ati “Impamvu tuzahera ku mashuri makuru na kamiuza ni ukubera ko basaga n’abagiye kurangiza umwaka, turashaka kugira ngo barangize umwaka aho bari bgejeje”
Kubera ko mu Rwanda hari amashuri agendera kuri gahunda zitandukanye, aho amwe agendera kuri gahunda y’igihugu, hakaba n’agendera kuri porogaramu zo mu bindi bihugu, ayo ngayo ngo azajya afungura agendeye kuri gahunda z’ibyo bihugu, ariko na yo hari ibyo asabwa n’inzego z’uburezi n’iz’ubuzima mu Rwanda kugira ngo ziyemerere gufungura.
Naho kuvuga ko amashuri azafungurwa mu gihe cya vuba, bamwe bakibaza icyo gihe ngo ni ryari, Minisitiri w’Uburezi yasobanuye ko kuba bavuze ko ari vuba bishatse kuvuga ko ubu urugendo rwo kuyafungura rwatangiye, ku buryo guhera hagati mu kwezi gutaha kwa cumi, amashuri amwe azaba yakomorewe atangire gufungura.
Mu bipimo amashuri yasabwe kuba yujuje kugira ngo yemererwe gufungura harimo amabwiriza asanzweho yatanzwe n’inzego z’ubuzima, harimo gushyiraho ibikoresho byifashishwa mu isuku ku mashuri nko gukaraba intoki n’amazi n’isabune, udupfukamunwa, kugaragaza uburyo bazubahiriza intera iteganywa hagati y’umuntu n’undi, ibikoresho by’isuku aho bakarabira n’aho bafatira amafunguro, n’ibindi.
Minisitiri Uwamariya ati “Amabwiriza asobanura imirongo migari yose bayahawe mbere batangira kwitegura, abayobozi b’amashuri barabizi.”
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
if government works are given offs because of xmas periods so will there also give stedents in schools offs please revise on that excuse me ladies and gentleman.
Murakoze
ese kutubona itangazo imutara abanyeshuri baribarishyuye amafaranka y’igihebwe cyashize batazongera kwishyura nibyo cg nibihuha murakoze mudusobanurire .
Twishimiye cyane ifungurwa ry’amashuri. IMANA ishimwe cyane
Tubashimiye uburyo mukomeza kutugezaho amakuru yizewe.
Mwiriwe umva abana bakora kumashuri babanyeshuri batarahembwa ubwo bizagendute kugiti cyanjy numva twafungura mu kwa mbere pe koko nababyeyi barabatunguye nonex minerivari ababyeyi batanze ubwo barahita batangindi mutubarize!?
murakoze kutugezaho ayo makuru ariko ntago bidushimishije kubera ko abazatangira nyuma bazaba barigusiganwa nkibaza niba abiga muwa gatandatu badatangiye rimwe ubwo bakorera ikizamini cya Leta Icyarimwe??
Turifuzako mwadutangariza abemerewe kwiga muri kaminuza y’urwanda 2020-2021, sibyo gusa kandi mutugiriye neza meadufunguriye insengero kuko abantu bamaze guta icyerekezo cyubuzima, Murakoze.
Turashimira reta yurwanda mu ngamba nziza ifata mu kurengera abaturage bayo! Ndasaba ko bagerageza no gusuzuma uburyo bafunguramo imipaka imwe nimwe nkiya rusizi na rubavu kuko abaturage baho babeshejweho nubucuruzi bwambukiranya imipaka! Nukuri ubu baricwa nubukene bukabije! Bayifunguye hanyuma tugakomeza gukaza ingamba zo kuyirwanya byadudasha cyane! Murakoze
okay murakoze,
igitekerezo cyanjye ni iki...
muzambwirire ministiri w’ uburezi na ministeri ahagarariye ngo amashuri niyongera gufungura harazarebwe ukuntu hakongerwa imbaraga mugice cy’ ikorana buhanga(ICT) kuko nkiriya wifi itangwa kubigo by’ amashuri bya leta usanga igenda gake bibaye byiza yakongererwa umuvuduko wayo bityo bigafasha nababanyeshuri bayikoresha.
Turabyishimiye cyane!! kuko ababyeyi barahangayitse cyane!!! Ark twabasabagako mwadufasha tugatagira bundibushya.
murakoze kutugezah amakuru meza ark nabw tubyishimiye