Minisitiri w’intebe yasuye ibigo by’amashuri byo muri Shangi byazahajwe n’umutingito

Minisititri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 10/02/2012, yasuye ibigo bibiri byo murenge wa Shangi byari byarasenywe bikabije n’umutingito wabaye mu kwezi kwa Gashyantare 2008. Ni mu ruzinduko akomeje kugirira mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.

Minisitiri w’intebe yasuye urwunge rw’Amashuri rwaragijwe mutagatifu Yohani Bosiko (Groupe Scolaire Saint Jean Bosco) rwa Shangi. Iri shuri ryari ryarasenyutse burundu, abana bakamara umwaka wose bigira mu mahema.

Kuri ubu iri shuri ryarongeye kubakwa ndetse hanatangizwa uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.

Minisitiri w’intebe yasabye abana biga kuri iki kigo gushyira umwete mu myigire yabo, bakazaba abagabo anabizeza ko na leta ibashyigikiye.

Umukuru wa Guverinoma kandi yanasuye ishuri ryitiriwe mutagafu Faranswa wa Asize (Institut St Francois d’Assise) rya Shangi.

Iki kigo kigaho abakobwa gusa nacyo nticyari cyorohewe n’uwo mutingito, kuko igihe wabaga abana boherejwe kwiga mu bindi bigo bitandukanye. Baje kubagarura muri 2009 nyuma yo gusana.

Minisitiri w’intebe yashimye aho imirimo yo gusana iki kigo igeze, abizeza ko guverinoma izakomeza kubafasha mubyo bakeneye.

Yasabye kandi abanyeshuri ko bashyiraho imbaraga bakiga, bakazakorera igihugu kuko aribo gihanze amaso ejo hazaza.

Emmanuel NSHIMIYIMANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka